AmakuruInkuru z'amahanga

Perezida Macron yatangiye kwemera Ibyo Niger yifuza ku Bufaransa

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko igihugu cye kigiye gukura ambasaderi wacyo muri Niger no gushyira iherezo ku bufatanye bwabwo n’iki gihugu mu bya gisirikare nyuma y’ihirika ry’ubutegetsi ryabaye muri iki gihugu.

Perezida Macron yagize ati “U Bufaransa bwafashe umwanzuro wo gutwara ambasaderi wabwo. Mu masaha akurikiraho ambasaderi wacu n’abandi badipolomate benshi bazasubizwa mu Bufaransa.”

Yongeyeho ko ubutwererane mu bya gisirikare bwarangiye kandi ko ingabo z’u Bufaransa zishobora kuvana akarenge muri iki gihugu mu kwezi gutaha.

Itsinda ry’abasirikare ryafashe ubutegetsi muri Niger, ku wa 26 Nyakanga, rihirika Perezida Mohamed Bazoum.

U Bufaransa bwari bufite ingabo mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu karere ka Sahel ariko Macron yavuze ko butagomba gufatwa bugwate n’abahiritse ubutegetsi.

Nibura muri Niger habarizwa abasirikare 1500 b’Abafaransa.

Perezida Macron yakomeje avuga ko Bazoum wahiritswe akaba anafungiye iwe, ari we muyobozi wa nyawe kandi ko yamumenyesheje uwo mwanzuro.

Muri Kanama ambasaderi w’u Bufaransa yahawe amasaha 48 ngo abe yavuye ku butaka bwa Niger ariko guverinoma ye yanga kubishyira mu bikorwa cyangwa kwemera ubutegetsi bwa gisirikare.

Uyu mwanzuro kandi uje nyuma y’aho Niger ifunze indege z’u Bufaransa ikazibuza gukoresha ikirere cyayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger