AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Macron yasohoye ikitaraganya mu Kiliziya abashinzwe umutekano ba Israel

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ubwo yasuraga umujyi wa Yerusalemu ishajengo yongeye kugera ikirenge mu cy’umwe mu bamubanjirije, ubwo yakankamiraga abashinzwe umutekano bo muri Israel.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu ushize aho yasohoraga mu rusengero  rwa Sainte Anne rufatwa nk’ururi ku butaka bw’u Bufaransa kuva mu binyejana byinshi bishize.

Gukankamira aba bashinzwe umutekano bo muri Israel byatangiye ubwo bakubitaga igihubara abashinzwe umutekano wa Macron b’Abafaransa bakabatanga kwinjira muri uru rusengero bigafatwa nko kuvogera ubutaka bw’u Bufaransa.

“Buri wese azi amategeko. Ntabwo nkunze ibyo mukoze imbere yanjye”, uyu ni Perezida Macron mu mujinya mwinshi ubwo yakankamiraga Abanya-Israel mu Cyongereza wumva ko ari icy’Umufaransa.

“Musohoke, musohoke ndabinginze”, uyu ni Macron wakomeje abasaba guhita basohoka muri uru rusengero rw’Abagaturika ruherereye mu gace kiganjemo Abasililamu ko muri Yerusalemu ya kera.

Mu ruzinduko rwe muri uyu mujyi kandi Macron yanasuye umusigiti wa Al Aqsa ndetse ahabwa impano n’Abasilamu bahasengera.

Uru rusengero n’ubutaka ruriho Ubwami bugari bwa Ottoman babweguriye u Bufaransa mu 1856, bukaba ari bumwe muri bune u Bufaransa bufite i Yerusalemu.

Perezida Macron yababwiye ko amategeko amaze ibinyejana atari we agiye guhindukiraho, abasaba kuyubaha nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Times of Israel.

Ati: “Amategeko amaze ibinyejana hano ntabwo azahindukana nanjye, ibyo ndabibabwiye. Sibyo? Kubw’ibyo buri wese yubahe amategeko.”

Yakomeje agira ati: “Ni u Bufaransa hano, kandi buri wese azi itegeko,”

Macron yasobanuye ko abashinzwe umutekano ba Israel bakoze akazi keza ko kumuherekeza mu mihanda ava ku rukuta rw’amaganya kandi ibintu byari bituje, ariko ko mu kwinjira ku rusengero rwa Sainte Anne bagombaga guhagarara, Abafaransa bagakomerezaho kuko bari bageze ku butaka bwabo.

Itangazo ryasohowe na polisi ya Israel ifatanyije n’Urwego rushinzwe Umutekano w’Igihugu ruzwi nka “Shin Bet”, bavuze ko Macron yasabye abashinzwe umutekano kubaha amategeko nyuma y’aho abashinzwe umutekano we n’Abanya-Israel bagiriye impaka ku kuba bakwinjirana nawe.

Itangazo rikavuga ko nyuma yo kubyumvikana kw’impande zombi kandi nk’uko byari byateguwe mbere, Perezida w’u Bufaransa n’abantu bari kumwe baherekejwe mu rusengero n’umupolisi n’umukozi wa ‘Shin Bet’.

Bongeyeho ko itsinda rya Macron ryasabiye imbabazi uko gushondana kwabaye nyuma yo kuva muri uru rusengero mbere yo gukomeza uruzinduko rwe muri Yeruzalemu ya Kera aherekejwe n’ingabo za Israel n’ibyari bikenewe byose mu kumurindira umutekano nk’umushyitsi wo ku rwego rwo hejuru wasuye Israel.

Kuri uyu wa kane ariko, u Bufaransa bwanyomoje iri tangazo buvuga ko Perezida atigeze asabira imbabazi ibyo bintu nk’uko Igipolisi cya Israel cyabitangaje.

Umwe mu bayobozi b’u Bufaransa yabwiye ikinyamakuru Haaretz ati; “Nta mbabazi perezida yigeze asaba inzego z’umutekano za Israel. St. Anne ni ahantu h’u Bufaransa I Yeruzalemu. Ni uruhare rw’Abafaransa muri uyu mujyi kurinda aha hantu. Abashinzwe umutekano ba Israel bashatse kuhinjira mu gihe umutekano wacungwaga n’Abashinzwe umutekano b’Abafaransa.”

Ibyabaye kuri Macron kuwa gatatu kandi ngo bisa nk’ibyabaye mu 1996 kuri Jacques Chirac wahoze ari Perezida w’u Bufaransa ubwo nawe yasuraga uru rusengero.

Chirac yarakajwe n’uko abashinzwe umutekano bo muri Israel bari bamwegereye cyane bamubujije guhumeka ndetse bigizayo abantu bashakaga kumwegera barimo n’abanyamakuru bashakaga kumukora mu ntoki.

Chirac yababwiye ko ibyo bakora bitamunejeje kandi ari ubushotoranyi maze mu mujinya mwinshi nawe ati: “Murashaka iki? Ko njye nsubira mu ndege yanjye nkasubira mu Bufaransa, nibyo mushaka?”

Bivugwa ko ubwo yageraga kuri uru rusengero rwa Sainte Anne, Chirac yarakajwe no gusanga abashinzwe umutekano ba Israel binjiyemo bafite n’ibikoresho byabo, abasaba gusohoka mbere y’uko yinjiramo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger