Perezida Macron yashimiye umunyabugeni ukiri muto wamushushanyije mu gihe gito cyane
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yashimye ubuhanga bw’umwana muto wamushushanyije mugihe gito cyane aho yakoresheje amasaha abiri gusa.
Uyu muhungu muto w’imyaka 11 y’amavuko Kareem Waris Olamilekan yashushanyije Perezida Macron igihe yari akimara kugera mu gihugu cya Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yari afite muri iki gihugu. Amakura atangazwa n’abari bitabireye Africa Shrine umuhango Perezida Macron yari arimo avuga ko uyu mwana yaje muri uyu muhango asaba ko yahabwa umwanya agashushanya Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron nyuma ahabwo uwo mwanya gusa icyatunguye abantu ni uburyo yakoze igishushanyo cye mu masaha abiri gusa.
Uyu mwana yabashije guhura na Perezida Macron mu gitaramo cyari kiyobowe n’umuhanzi Banky W , uyu muhanzi akaba ari nawe wafashije Kareem Waris Olamilekan guhura na Macron amwereka icyo gishushanyo cy’ubugeni yakoze mu masaha abiri gusa Perezida Macron akigera muri Nigeria, aho yari yasuye umuhanzi witwa Fela Kuti wari ufite igitaramo cyiswe New Africa Shrine.
Perezida Macron akimara kubona ubuhanga bw’uyu mwana yahise azamukana nawe ku rubyiniro imbere y’imbaga y’bantu bari bitabiriye igitaramo cya Africa Shrine cya bereye mu mugi wa Lagos. Perezida Macron yahise yandika kurubuga rwa Twitter avuga ko ibyo abonye bimukoze ahantu anashimira uyu mwana muto Kareem Waris Olamilekan.