AmakuruImikino

Perezida Macron yambitse abagize ikipe y’u Bufaransa imidari y’ubutwari (Amafoto)

Perezida w’u Bufaransa yambitse abagize ikipe y’igihugu y’u Bufaransa imidari y’ubutwari, nk’ishimwe ry’uko bahesheje igihugu icyubahiro begukana igikombe cy’isi cyo muri 2018.

Umuhango wo gushyikiriza aba bakinnyi 23 bari bahagarariye Les Bleus mu gikombe cy’isi ndetse n’abatoza babo, wabereye Champs-Élysées, ku ngoro y’umukuru w’igihugu.

Ni nyuma y’igihe kigera ku mwaka iyi kipe itwaye igikombe cy’isi nyuma yo gutsinda Croatia ku mukino wa nyuma ibitego 4-2.

Imidari cyangwa impeta aba bakinnyi bahawe na Perezida, ni yo y’ikirenga ihabwa Abafaransa barimo Abasirikare cyangwa abasivili baba barakoreye igihugu ibikorwa by’indashyikirwa.

Perezida Macron yashimagije cyane Paul Pogba, amwita umukinnyi utuje kurusha abandi mu kipe y’igihugu y’Ubufaransa.

Abakinnyi batandukanye nka Kylian Mbappe, Antoine Griezmann, Hugor Lloris, Ousmane Dembele, Paul Pogba, N’golo Kante n’anadi; bari babukereye.

Rutahizamu Olivier Giroud yari yabukereye.
Myugariro Raphael Varane wa Real Madrid yari yabukereye aherekejwe n’umuryango we.
Kylian Mbappe ukinira PSG yashimishijwe cyane no kwambikwa impeta y’ubutwari.
Myugariro Samuel Umtiti ukinira FC Barcelona yanejejwe no gushyirwa mu ntwari z’Ubufaransa.
Blaise Matuidi ukinira Juventus yari aherekejwe n’umuryango we.
Perezida Macron ashimira Mbappe wafashije cyane ikipe y’Ubufaransa kwitwara neza.
Antoine Griezmann na bagenzi be baha icyubahiro Perezida Macron.
Antoine Griezmann nyuma yo kwambikwa umudari w’ishimwe.
Perezida Macron ashimira umutoza Didier Deschamps nyuma yo gufasha Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger