AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Macron yabuze ubutwari mu ijambo yavuze ubwo yasuraga urwibutso rwa Gisozi

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron,ubwo yageraga mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yetemberejwe uru rwibutso ndetse anasobanurirwa amateka yaranze u Rwanda muw’ 1994 ubwo hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Macron yashyize indabo ku rwibutso mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi iruruhukiyemo.

Mu ijambo perezida Emmanuel Macron yafashe, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza umusanzu wacyo mu gukurikirana mu butabera abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside.

Perezida Macron yagiriye uruzinduko mu Rwanda, nyuma y’imyaka 27 , hari umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ( u Rwanda n’u Bufaransa), bitewe n’uruhare iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo ryari ritegerejwe n’abatari bake, perezida Macron yagize ati “Mpagaze aha imbere yanyu nciye bugufi kandi niyoroheje n’icyubahiri, nazanywe no kwemera uruhare rwacu.”

Yakomeje agira ati “Kwemera ahahise, ni no kwemera ko ubutabera bukomeza, duharanira ko nta n’umwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside utoroka ubutabera.”

Uri ruzinduko rwa perezida Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda, rwitezeho kuzahura umubano wari warajemo agatotsi hagati y’ibi bihugu byombi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger