AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Macron w’Ubufaransa yavuze ku rugendo yitegura gukorera mu Rwanda

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron kuri uyu wa kabiri, yatangaje ko ’mu mpera z’uku kwezi kwa gatanu’ azasura u Rwanda, mu ruzinduko rugamije guhindura ibintu mu mubano.

Macron azaba abaye perezida wa kabiri w’Ubufaransa usuye u Rwanda nyuma ya 1994 – ibihugu mbere y’uwo mwaka byari bifitanye umubano n’ubucuti mu bategetsi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’inama ku gufasha Africa, Macron yavuze ko uruzinduko rwe mu Rwanda ruzaba rugamije ’politiki yo kwibuka, ubukungu, ubuzima n’ahazaza’.

Yagize ati: “Twumvikanye na Perezida Kagame kwandika ibihe bishya by’umubano, n’imishinga y’iterambere…”

Raporo ’zahinduye byinshi’

Emmanuel Macron ageze ku butegetsi yavuze ko yifuza gukemura ibibazo by’umubano mubi waranzwe hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa kuva nyuma ya jenoside.

Leta y’u Rwanda ishinja iy’Ubufaransa uruhare mu gutegura, gukora no guhungisha abakoze jenoside, ibirego byakomeje kuba intandaro y’umubano mubi w’ibihugu byombi.

Hagati ya 2006 na 2009 umubano w’ibihugu byombi warahagaze nyuma y’uko ubucamanza mu Bufaransa bushinje abari hafi ya Perezida Paul Kagame uruhare mu guhanura indege yari itwaye uwari Perezida Habyarimana.

Mu 2010 uwari perezida Nicolas Sarkozy yabaye uwa mbere wasuye u Rwanda kuva nyuma ya 1994. Ku byabaye mu Rwanda, ari i Kigali Sarkozy yemeye ko igihugu cye “cyakoze amakosa akomeye mu guhitamo”.

Mu 2014, inzu ndangamurage y’Ubufaransa mu Rwanda rwagati muri Kigali yarashenywe, abategetsi bavuga ko itubahirije amategeko y’imyubakire mu mujyi.

Mu mezi abiri ashize, raporo zasohowe na leta zombi ku byabaye mu Rwanda zihuriza ku ruhare ubutegetsi bw’Ubufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.Ubutegetsi bwombi buriho ubu buvuga rumwe kuri izi raporo.

Kuri raporo y’Ubufaransa, kuwa mbere mu kiganiro na France 24, Perezida Kagame yagize ati: “Ni intambwe ikomeye igana imbere. Yenda ntakwibagirwa (amateka) ariko haba kubabarira kugira ngo tujye imbere.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger