Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Macron w’u Bufaransa yavuze ku butumire yahawe n’u Rwanda mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yemeje ko igihugu cye kizaba gihagarariwe mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bigomba gutangira ku ya 07 Mata uyu mwaka.

Yabitangarije muri Ethiopie kuri uyu wa Kabiri, Perezida Macron yabajijwe n’abanyamakuru kuri ubu butumire bw’u Rwanda maze asubiza ko u Bufaransa buzaba buhagarariwe kuko bakiriye ubutumire bw’u Rwanda. Perezida Macron ari muri Ethiopia mu ruzinduko rw’akazi arimo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Yagize ati “U Rwanda nibyo rwadutumiye mu bikorwa byo Kwibuka, ubutumire twarabwakiriye kandi ndemeza ko u Bufaransa buzaba buhagarariwe muri ibyo bikorwa byo Kwibuka.”

Hari amakuru ko hari Abadepite b’Abafaransa bazaba bari i Kigali ku wa 7 Mata 2019 bayobowe na Sira Sylla unafite inkomoko muri Sénégal, uyobora itsinda rigamije ubucuti hagati y’ibihugu by’u Bufaransa, u Rwanda n’u Burundi. Azaba aherekejwe na Jean-Jacques Bridey uyobora Komisiyo ishinzwe ibya gisirikare.

Ntabwo ari ubutumire bwa mbere u Rwanda ruhaye u Bufaransa, ariko ubu bufite icyo buvuze cyane ku isura y’umubano w’ibihugu byombi wakunze gukomwa mu nkokora n’uruhare u Bufaransa bushinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ku wa 11- 13 Ugushyingo 2018 Perezida Kagame yari i Paris mu nama mpuzamahanga yiga ku mahoro, Forum de Paris sur la paix, ku butumire bwa Perezida Macron.

Nicolas Sarkozy ni we Perezida w’u Bufaransa wasuye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa 25 Gashyantare 2010.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger