AmakuruPolitiki

Perezida Macron Emmanuel yitezwe muri DRC mu rugendo rwo guhamya umubano w’ibihugu byombi

Ubufaransa bwatangaje ko Perezia wabwo Emmanuel Macron agiye gutangira ingendo ku mugabane w’Afurika azasoreza mu mugi wa Kinshasa muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo.

Aya makuru yanashimangiwe n’ikigo cy’itangazamakuru muri RDC ,cyavuze ko Macron w’Ubufaransa azabasura ku cyumweru tariki ya 5 Werurwe 2023.

Iki mugenza muri iki gihugu ngo ni ugutsura umubano no kuwukomeza hagati y’ibihugu byombi,ubufatanye mu bushakashatsi no kuvumbura ahari amabuye y’agaciro hashya muri icyo gihugu.

Mu rwego rw’ubuzima Perezida Macron azasura ikigo cy’ubuzima gifatwa nk’ikitegererezo muri afurika mu gutanga ubuvuzi buhamye kizwi nka l’Institut national de recherche biomédicale (INRB)

Uza umwanya mwiza wo kugirana ibiganiro na Profeseri Jean-Jacques Muyembe, uyobora icyo kigo cy’ubuzima cyanavumbuye virus ya Ebola.

Uruzinduko rwa Perezida Macron ruteganijwe gutangira ku itariki ya 1 kugera kuya 5 Werurwe , rukazahera muri Gabon, Angola no muri République mbere yo kwerekeza Kinshasa.

Emmanuel Macron azaba arikumwe na deregasiyo ye y’Abafaransa n’abando bo ku mugabane w’Uburayi.

Ni kuncuro ya 18 perezida Macron w’ubufaransa agiye kugirira ku mugabane w’Afurika, rufatwa nk’amahirwe mashya ku bufaransa wo kwigarurira imitima y’ibi bihugu no kurema amahirwe mashya mu mikoranire.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger