Perezida Kenyatta wa Kenya ari mu ruzinduko rw’akazi hano mu Rwanda
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Perezida w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta yageze i Kigali hano mu Rwanda, yaje mu ruzinduko rw’akazi.
Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, Perezida Kenyatta yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Richard Sezibera.
Nyuma yahise yerekeza i Gabiro mu karere ka Gatsibo, aho yasanze Perezida Kagame uri kuhakorera umwiherero hamwe n’abandi bayobozi barenga 250. Byitezwe ko ba Perezida Kagame na Kenyatta baza kugirana ibiganiro.
![](https://teradignews.rw/wp-content/uploads/2019/03/3-541.jpg)
![](https://teradignews.rw/wp-content/uploads/2019/03/1-642.jpg)