Perezida kagame yumvise amarira yabenshi maze yongera amafaranga ya pansiyo
Nyuma yigihe kirekire abanyarwanda bijujutira amafaranga make bahabwaga ya pansiyo ndetse nayimpanuka zituruka Ku akazi , perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul kagame yayongereye ku buryo hari nabakubiwe inshuro zirenga 2.
Muri iri teka, ingingo yaryo ya 2 ivuga ko amafaranga y’ubwiteganyirize bwa pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi ahabwa uwiteganyirije adashobora kujya munsi y’ibihumbi cumi na bitatu (13.000 FRW) ku kwezi. Aya mafaranga ya pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi yongerewe mu buryo bugaragaza ko uwabonaga macye yazamuriwe ku kigero kiri hejuru ugereranyije n’uwabona menshi.Nkuko bigarara mu igazeti ya leta yasohotse Ku wa 16 Mata 2018, uwahabwaga amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi bitanu na magana abiri na rimwe (5.201 FRW) n’ibihumbi icumi (10.000 FRW) ku kwezi, yongerewe amafaranga ku kigero kiva kuri 149,8% kugeza ku 101,04%.
Uwahabwaga amafaranga ari hagati y’ibihumbi icumi n’ifaranga rimwe ry’u Rwanda (10.001 FRW) n’ibihumbi makumyabiri (20.000 FRW) ku kwezi, yongerewe amafaranga ava ku kigero kingana na 100,9% kugera kuri 63,02% ku kwezi. Uwahabwaga amafaranga ari hagati y’ibihumbi makumyabiri n’ifaranga rimwe (20.001 FRW) n’ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW) ku kwezi, yongerewe amafaranga ava ku kigero kingana na 63% agera kuri 34,22%. Naho uwahabwaga amafaranga ari hagati y’ibihumbi mirongo itanu n’ifaranga rimwe (50.001 FRW) n’ibihumbi ijana (100.000FRW) ku kwezi, yongerewe amafaranga , ava ku kigero kingana na 34,2% agera kuri 22,1%.