AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yongeye gutungurana ava mu modoka agasuhuza abaturage b’i Kayonza

Kuri iki cyumweru, Perezida Kagame yongeye gutungura abaturage nyuma yo kuva mu modoka agasuhuza abaturage bo mu duce twa Rwinkwavu na Kabarondo ho mu karere ka Kayonza, mu burasirazuba bw’igihugu.

Amafoto yashyizwe kuri Twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu, agaragaza Perezida Kagame apepera abaturage bo muri turiya duce twombi ari na ko amwenyura. Abaturage na bo bagaragazaga ibinezaneza ku maso yabo ubona ko bishimiye kubona umukuru w’igihugu imbonamkubone.

Perezida Kagame yaherukaga gusuhuza abaturage imbonankubone mu mpera z’ukwezi gushize, ubwo yavaga mu modoka ye agasuhuza abaturage b’i Nyamata mu Bugesera.

Muri Gicurasi ubwo Perezida Kagame yasuraga abaturage bo mu turere tw’intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, na bwo yavuye mu modoka asuhuza abaturage. Yabikoze ku wa 08 Gicurasi i Musanze mu mujyi ubwo yari avuye i Butaro mu Burera, yongera no kubikora mu mujyi wa Rubavu ubwo yari avuye guhura n’abaturage bo muri aka karere.

Perezida Kagame asuhuza abaturage b’i Kabarondo.
Perezida Kagame asuhuza abaturage i Rwinkwavu.
Perezida Kagame ubwo yavaga mu modoka ye agasuhuza abaturage i Nyamata mu kwezi gushize.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger