Perezida Kagame yoherereje ubutumwa perezida w’inzibacyuho wa Chad
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yoherereje ubutumwa Gen Mahamat Idriss Déby Itno, Perezida w’inama ya gisirikare iyoboye Chad mu nzibacyuho.
Ubu butumwa perezida Gen Mahamat Idriss yabushyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta.
Mahamat Idriss Déby w’imyaka 37 ayobora Chad nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 18 Mata, Se Marshal Idriss Déby Itno yishwe n’ibikomere yagiriye ku rugamba rwari ruhanganishije inyeshyamba n’ingabo za Leta.
Dr Biruta yakiriwe na Gen Mahamat i N’Djamena kuri iki Cyumweru. Ntabwo ibikubiye muri ubwo butumwa byatangajwe.
Yanditse kuri twitter ati “Umuyobozi wa dipolomasi y’u Rwanda, Bwana Vincent Biruta, yanshyikirije kuri iki gicamunsi, ubutumwa bwa perezida w’u Rwanda, @PaulKagame.”
Minisitiri Biruta na we yamushimiye buuryo yakiriwe n’inama bagiranye.
Ntabwo ubwo butumwa bwatangajwe, gusa Dr. Biruta yoherejwe muri Chad nyuma y’uko ku wa 6 Gicurasi 2021, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Abdelkerim Deby Itno uyobora ibiro bya Gen Mahamat, akaba n’intumwa ye yihariye.
Ni urugendo rwakozwe mu gihe guverinoma y’inzibacyuho ya Chad ikomeje kwiyegereza ibihugu ngo biyishyigikire, mu gihe ikomeje kureba uko yashyira igihugu ku murongo.
Kuva yajya ku butegetsi, Mahamat yakomeje kwiyegereza abantu bo mu muryango we, aho yagize murumuna we Abdelkerim Idriss Déby w’imyaka 29, umuyobozi w’ibiro bye, anamugira intumwa ye yihariye.
Perezida Déby Itno akiriho, muri Nyakanga 2019 yagize Abdelkerim umuyobozi wungirije w’ibiro bye. Ni umusore waminuje mu bya gisirikare, mu ishuri rikomeye rya West Point.
Muri Gicurasi nibwo ubuyobozi bwa gisirikare (Transitional Military Council) buyoboye Chad, bwashyizeho guverinoma y’inzibacyuho. Igizwe n’abaminisitiri 40 n’ababungirije.
Iyo guverinoma iheruka kwiyemeza kugarura demokarasi mu gihugu mu nzibacyuho y’amezi 18, ibintu abatavuga rumwe n’ubutegetsi batemera kuko bavuga ko habayeho kudeta (coup d’état) ya gisirikare.
Mahamat yahise anashyiraho minisiteri y’ubwiyunge mu gihugu, iyoborwa na Acheick Ibn Oumar wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba, akaza kugirwa umujyanama wa Idris Déby mu 2019.
Perezida Déby yitabye Imana amaze gutangazwa nk’uwatsinze amatora ya perezida yo ku wa 11 Mata, ubwo yari amaze gutorerwa manda ya gatandatu, nyuma y’imyaka 30 ayobora icyo gihugu.