Amakuru

Perezida Kagame yiyemeje gukemura ikibazo cy’itinda rya “buruse” z’abanyeshuri

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje gukemura ikibazo  cy’itinda rya Buruse (amafaranga y’inguzanyo  agenerwa abanyeshuri ba za kaminuza,) kugezza kirangiye.

Ibi yabitangaje ubwo yari yitabiriye ibiganiro by’ihuriro ry’urubyiruko rw’u Rwanda (Youthconnekt convention), ku wa 12 Ugushyingo 2018.

Ikibazo cya buruse Perezida Kagame yakigarutseho ubwo umwe mu banyeshuri ba kaminuza wavugaga ko buruse ikomeje gutinda avuga ko bamaze amezi abiri badahabwa iyo buruse kandi ari yo ibafasha mubuzima bwabo bwaburi munsi iyo bari ku masomo.

Yagize ati “Ikibazo cy’itinda rya buruse twakibagejejeho mu nama nk’iyi ya 2016, ariko na n’iyi saha iracyatinda. Ubu tumaze amezi abiri dutangiye kwiga ariko ayo mafaranga na n’ubu ntiturayabona kandi ari yo adufasha mu byo dukenera bigatuma tutiga neza”.

Asubiza iki kibazo Perezida yasabye asaba Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura ngo atange ibisobanurio kuri icyo kibazo cyari kibajijwe , mugusubiza yasubije agira ati “Icyo kibazo ndakizi, hari abanyeshuri benshi batagaragaye muri ‘systeme’ ariko ku bufatanye na BRD turimo kubyihutisha”.

Perezida Kagame ntiyanyuzwe n’igisubizo Minisitiri w’Uburezi yari atanze  ahitamo kuvuga ko agiye kucyikurikiranira we ubwe , ati “Ikigaragara ni uko ntawuvuga ko nta mafaranga ahari, ayahari kuki atagera ku bo agenewe, icyo kibazo ndaza kukigira icyanjye. Ndaza kuvugana n’ababishinzwe baba abo mu burezi n’abashinzwe amafaranga, bityo ikibazo gihabwe umurongo gikemuke burundu”.

Muri ibi biganiro Perezida Kagame yanabwiye urubyiruko rwari rwitabiriye Youthconnekt convention ko ubuzima bw’igihugu imbere aho kigana biri mu maboko  yabo igihe kirekire, ayo maboka agomba gutanga icyizere ku gihugu kimeze neza ndetse ko imbere aho kigana ari heza kurushaho.

Perezida Kagame  muri ibi biganiro yagiye atanga umurongo w’uko ibindi bibazo byagiye bigaragazwa n’urubyiruko byakemuka.

Mu mpamba yahaye urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro harimo ibintu bitatu u Rwanda rwahisemo kugenderaho nyuma y’amateka mabi igihugu cyagize ubu gishishikajwe no kubaka amateka mashya aruha isura nshya muruhando rw’ibindi bihugu.

“Hari ibintu bitatu igihugu cyacu kigenderaho dukwiye kuzakomeza kugenderaho. Icya mbere ni Ubumwe , gukorera hamwe , takaba bamwe tukubaka cya gihugu gifite umuco gifite ibikiranga. Icya kabiri  Gutekereza biva ku kantu gato ….. mubyo dukora biduteza imbere dukwiye kureba kure ku bintu binini ntabwo uhera mu tuntu dutoya gusa , icya gatatu ukwiha inshingano ukamenya  iyo icyo ugiye gukora n’ikintu kiri ngombwa? , ukabanza gutekereza ukamenya ingaruka zabyo ni izihe ? kurinjye cyangwa ku bandi  .,”

Ibi biganiro byitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 2500, harimo abasanzwe mu Rwanda na 11 baturutse hanze y’igihugu mu bihugu 15

Perezida Paul Kagame  muri ibi biganiro yagiye atanga umurongo w’uko n’ibindi bibazo byakemuka

Ibi biganiro byitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 2500.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger