Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza igikombe cy ‘Isi 2018
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu gihugu cy’u Burusiya aho yagiye kwitabira umuhango wo gutangiza imikono y’igikombe cy’Isi kizatangira ku munsi w’ejo.
Paul Kagame unayoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ageze mu gihugu cy’u Burusiya nyuma y’iminsi mike avuye mu nama y’Ibihugu bikize ku Isi bizwi nka G7. Perezida Kagame akigera mu gihugu cy’Uburusiya yakiriwe na Perezida wiki guhigu Vladimir Putin banagirana ibiganiro, ni ibiganiro byabereye mu biro by’umukuru w’igihugu cy’Uburusiya.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame yitabira umuhango wo gutangiza igikombe cy’Isi ku mugaragaro ku munsi wejo aho azaba ari kumwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye. Aba bakuru bibihugu bahuriye mu mujyi wa Moscow rwagati ahitwa Kremlin complex.
Imikino y’igikombe cy’isi izatangira ku munsi wejo taliki ya 14 Kamena 2018 amakipe y’ibihugu yose uko ari 32 yamaze kugera mu guhugu cy’u Burusiya , Imikino 64 izamara igihe gisaga ukwezi kose , Amakipe 5 ahagarariye umugabane w ‘Afurika nayo akaba yiteguye gukora amateka uyu mwaka.