Perezida Kagame yitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku isi mu Budage
Perezida Paul Kagame ari i Berlin mu Budage yitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku isi, aho yasobanuriye abayitabiriye uruhare rwa Afurika mu iterambere ry’isi.
Perezida Kagame yitabiriye iyi nama nk’umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe (AU) ariko kandi anahagarariye u Rwanda ruri muri gahunda ya CwA , iyi inama izwi nka G20 Investment Summit i Berlin mu Budage, yahurije hamwe abashoramari bo mu Budage n’ibihugu bya Afurika biri mu mikoranire n’ibihugu 20 bikize ku Isi.
Mu ijambo yagejeje kubitabiriye iyi nama yavuze ko ” Iyi Nama ya ‘G20 Compact with Africa’ iziye igihe kugira ngo ifashe mu gushimangira iterambere rya Afurika rishingiye ku ishoramari kandi twemeranyijeho.”
“Iyi Gahunda yubakiye ku mubano dufitanye n’u Budage, Ubumwe bw’u Burayi, n’abandi bafatanyabikorwa bo muri G20, ndetse n’izindi gahunda dufitanye na Banki y’Isi hamwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere.”
“Kuba uruganda rw’imodoka rwa Volkswagen rwaraje gukorera mu Rwanda nkuko Thomas Schaefer ari buze kubivugaho ni urugero rwiza rw’ibishoboka.Volkswagen ntabwo iteranyiriza imodoka mu Rwanda gusa ahubwo irubaka ahazaza h’ubucuruzi mu gutwara abantu n’ibintu hatangijwe ibidukikije.”
“Volkswagen Rwanda ikoresha Abanyarwanda n’abandi batandukanye bava muri Afurika y’i Burasirazuba.Inteko Nyobozi yayo irimo Abanyarwanda bize hano mu Budage ndetse ikigo cy’ishoramari cy’urubyiruko kirimo gufasha muri gahunda y’uburyo busangiwe bwo gutwara abantu.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko kuba Afurika yarabashije gushyira umukono kumasezerano ashyiraho isoko rimwe ari amateka akomeye uyu mugabane wageze ho “Ukwishyira kwacu muri Afurika gukomeje gukura kandi ibi bifite akamaro ku buhahirane. Amavugurura amaze iminsi mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika yatumye dushobora kubika agera kuri 12 ku ijana by’ingengo y’imari y’uyu Muryango.”
“Twashyize umukono ku masezerano ashyiraho Isoko Rimwe ku Mugabane. Iyi ni intambwe idasanzwe mu mateka yacu”
Perezida Kagame asoza ijambo rye: Hari byinshi twageraho dufatanyije cyane cyane twibanda ku gutera inkunga no kugabanya ibidindiza ishoramari ry’abikorera nk’iryo turi bwumve uyu munsi
Iyi nama yahurije hamwe abacuruzi n’abashoramari bo mu Budage ndetse n’abo mu bihugu 12 bya Afurika biri muri gahunda ya ‘Compact with Africa’. Ibyo bihugu birimo u Rwanda, Benin, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Maroc, Tunisia, Sénégal, Togo na Burkina Faso.
Ni inama iri muri gahunda yibyo bihugu yo guteza imbere ishoramari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ku mugabane wa Afurika. Intego zayo za mbere ni ukongerera ingufu ishoramari ry’abikorera muri ibyo bihugu, hatezwa imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse.