Perezida Kagame yitabiriye inama ya 38 ya SADC
Perezida Paul Kagame yageze i Windhoek, muri Namibia kuri uyu wa kane taliki ya 16 Kanama 2018 aho yitabiriye Inama ya SADC ibaye ku nshuro yayo ya 38 .
Perezida Kagame uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe akigera ku kibuga cy’indege cya Hosea Kutako International Airport yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Namibia , Netumbo Nandi-Ndaitwah , nyuma yaho yakirwa na Perezida wiki gihugu , Hage Geingob wanakiriye iyi nama mu gihugu ayoboye.
Iyi nama ya SADC ya 38 , Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yatumiwemo nk’umushyitsi w’imena, iteganyijwe gutangira ku wa 17 na 18 Kanama 2018. Ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Guteza imbere ibikorwa remezo no kongerera urubyiruko ubushobozi mu iterambere rirambye.”
Ikindi cy’itezwe muri iyi nama , ni uko ku munsi wo gusoza iyi nama Perezida wa Namibia Hage Geingob, azafata inkoni y’ubuyobozi bwa SADC kuri ubu ifitwe na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.
Abakuru bibihugu bamaze kugera muri Namibia barimo; Perezida wa Zambia, Edgar Lungu; Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi; Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Tom Thabane. Perezida mushya wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
SADC (Southern African Development Community), igizwe n’ibihugu 15 birimo Namibia, Tanzania, Angola, Botswana, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lesotho, Malawi, Madagascar, Mauritius, Mozambique,Afurika y’Epfo, Seychelles, Swaziland, Zambia na Zimbabwe.