AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yitabiriye inama isanzwe y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika

Ku mugoroba w’ejo ni bwo perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame kuri ubu unayobora Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yageze i Nouakchott mu murwa mukuru wa Maurtania, aho ayobora inama ya 31 Isanzwe y’ihuriro ry’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Akigera ku kibuga cy’indege, Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Maurtania Mohamed Ould Abdel Aziz.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gutsinda urugamba rwo kurwanya ruswa, inzira irambye iganisha ku mpinduka muri Afurika,” yatangiye ku wa 25 Kamena ikazarangira kuya 02 Nyakanga 2018.

Perezida Kagame unayobora akanama gashinzwe amavugurura y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe azageza kuri bagenzi be uko ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugurura rihagaze.

Bimwe mu byagezweho kubera aya mavugurura harimo amasezerano ashyiraho Isoko Rimwe ku Mugabane wa Afurika yashyiriweho umukono i Kigali, amasezerano ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika, n’impinduka mu itegurwa ry’ingengo y’imari.

Iyi nama kandi inafatwa nk’amahirwe ku Rwanda yo kurushaho kwegera ibihugu birenga 33 bibarizwa mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa “Francophonie” (OIF) kugira ngo rubisabe gushyigikira umukandida warwo.

Byitezwe ko Perezida Kagame azaganira n’abayobozi bagenzi be akabasaba kuzashyigikira Mme Louise Mushikiwabo uri kwiyamamariza kuyobora “Francophonie”, dore ko ar iwo mwanya ababoneye hamwe mbere y’uko amatora ateganyijwe mu kwezi kw’Ukwakira aba.

Mbere yo kuyobora iyi nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, biteganyijwe y’uko Perezida Kagame ajya kuramutsa mugenzi we Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritania, ndetse anitabire isangira ryateguriwe abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama.

Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we wa Maurtania.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger