AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yitabiriye igitaramo cya Ne-Yo muri Kigali Arena (+AMAFOTO)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’umukobwa we Ange Kagame  ni bamwe mu bantu ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye igitaramo umunyamerika Ne-Yo yakoreye muri Kigali Arena ku wa Gatandatu tariki 07 Nzeli 2019.

Iki gitaramo cyiswe “Kwita Izina Concert” cyabereye mu nyubako ya Kigali Arena mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 8 Nzeri 2019.

Cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) mu bikorwa biri muri gahunda zo gusoza umuhango wo Kwita Izina abana 25 b’ingagi, wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa 6 Nzeri 2019.

Umukuru w’igihugu Paul Kagame yabanje kwinjira mbere y’uko bahamagara umuhanzi Ne-Yo ngo aze aririmbe. Abari mu gitaramo bamaze kubona ko na Perezida aje muri iki gitaramo babyishimiye cyane batangira nawe kumuririmbira.

Inyakiramashusho zirindwi ziri muri Kigali Arena zamwerekanye ubwo yari ageze ahabereye iki gitaramo abitabiriye bavuza akaruru k’ibyishimo bakoma amashyi yo gusanganirwa n’Umukuru w’Igihugu muri iki gitaramo giherekeza umuhango wo ‘Kwita Izina’ wabaye kuwa 06 Nzeli 2019

Perezida Kagame wafunguye Kigali Arena ku wa 9 Kanama 2019, yifatanyije n’Abanya-Kigali mu kuyiganuriramo igitaramo cya mbere gikomeye cyatumiwemo umuhanzi ukunzwe mu njyana ya RnB ku Isi, Ne-Yo.

Perezida Kagame yageze ahabereye iki gitaramo ahagana saa tanu z’ijoro n’iminota mike,  yakiranwe ibyishimo by’ikirenga n’abateraniye muri iyi nyubako yakira abantu ibihumbi 10.
Mu bitabiriye iki gitaramo kandi hari na Madamu Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.
Perezida Kagame mu bihumbi n’ibihumbi bitabiriye igitaramo cya Ne-Yo i Kigali
Bamwakiriye mu majwi ahanitse, aherekejwe n’amashyi menshi bati “Muzehe wacu, muzehe wacu.’’

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger