Perezida Kagame yitabiriye ifungura ry’inama ihuje Ubuyapani n’Afurika (Amafoto)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri ubu uri i Tokyo mu gihugu cy’Ubuyapani, yitabiriye ifungura ry’inama mpuzamahanga ku iterambere rya Afurika ihuza umugabane wa Afurika n’u Buyapani.
Iyi nama izwi nka ‘Tokyo International Conferance on Africa’ Development, TICAD, iba buri myaka itatu, ikaba ifatwa nk’urubuga rw’ibitekerezo ku ngamba z’iterambere ry’umugabane wa Afurika ku bufatanye n’igihugu cy’u Buyapani. Ni inama itegurwa na Guverinoma y’Ubuyapani ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye, Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse na Banki y’Isi.
Inama y’umugabane wa Afurika n’Ubuyapani y’uyu mwaka, iri bwibande u ngingo irebana no kwihutisha iterambere rya Afurika binyuze mu batuye uyu mugabane, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.
Kuri uyu wa gatatu, Perezida Kagame yagize uruhare mu kiganiro kivuga ku bukungu buhamye kandi burambye ku mugabane wa Afurika.
Perezida Kagame yagaragaje ko kuba hari intambwe ikomeye mu bukungu ari uko rwemeye gushyira urwego rw’abikorera imbere. Ibi kubigeraho ni uko u Rwanda rwifashishije imiyoborere, gushora imari mu bikorwa remezo n’ikoranabuhanga ndetse no gushora imari mu Banyarwanda binyuze muri Made in Rwanda.
Kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yashimiye igihugu cy’Ubuyapani ku bw’umusanzu wacyo mu gutanga ubumenyi ku Banyarwanda n’abaturage ba Afurika y’Iburasirazuba muri rusange, dore ko ubumenyi bahawe bwatumye gahunda ya Made in Rwanda na Made in East Africa igerwaho.
Perezida Kagame kandi asanga hari intambwe ikomeye yatewe mu ishoramari ry’Ubuyapani ku mugabane wa Afurika, cyane mu buhinzi no mu ikoranabuhanga.