AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yitabiriye ibirori by’amasoko arambye byateguwe na Charles III

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023, I Dubai yitabiriye ibirori byo gutangiza gahunda yiswe Sustainable Markets Initiative (SMI) cyangwa se amasoko arambye, byateguwe n’umwami Charles III w’Ubwongereza.

Umukuru w’Igihugu ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere ya Conference of the Parties #COP28.

Inama ya COP28 ni inama mpuzamahanga ihuriweho ku rwego rw’isi mu kurebera hamwe ingamba zikwiye gufatwa na politiki ikurikizwa mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere.

COP28 izaba ari urubuga rukomeye ruzahuza ibihugu, imiryango, ndetse n’abafatanyabikorwa baturutse hirya no hino ku isi kugira ngo barebe icyakorwa mu gukemura ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere.

Ibi birori Perezida Kagame yitabiriye kuri uyu mugoroba yitabiriye byo gutangiza gahunda yiswe Sustainable Markets Initiative (SMI) byateguwe n’umwami Charles III w’Ubwongereza afatanyije na Perezida wa UAE Sheikh Mohammed bin Zayed Al Nahyan.

Gahunda y’amasoko arambye (Sustainable Markets Initiative, SMI), yatangijwe n’Umwami Charles III, ubwo yari akiri igikomangoma cya Wales, mu 2020 mu nama ngarukamwaka y’ihuriro ry’ubukungu ku isi yabereye I Davos.

Iyi gahunda y’Umwami Charles III, ifatwa nk’urufunguzo mu guhanga udushya, kugera kuri ejo hazaza kandi heza igahuriza hamwe amashyirahamwe n’imiryango ikomeye kuva ku rwego rw’inganda na serivisi z’imari na za guverinoma.

Sustainable Markets Initiative, ifite intego yo guhuza imbaraga z’isi yose kugira ngo abikorera bihutishe ibikorwa byo kwita ku ihindagurika ry’ibihe, urusobye rw’ ibinyabuzima no kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Iyi nama ya COP28, yahurije hamwe abayobozi bakomeye ku rwego rw’isi yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 30 ikazageza ku ya 12 Ukuboza 2023, aho biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 70.

Perezida Kagame yitabiriye ibirori byo gutangiza gahunda y’amasoko arambye

Ni ibirori byitabiriye n’abayobozi batandukanye

Ni ibirori byabaye ku ruhande rw’inama ya COP28

Twitter
WhatsApp
FbMessenger