Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yirukanye Gen. Patrick Nyamvumba ku mirimo ye

Perezida wa Repubulika y’u Rwand
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2020 yakuye ku mirimo General Patrick Nyamvumba wari umaze amezi make ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko General Nyamvumba yakuwe ku mirimo kugirango akorweho iperereza ku byo akekwaho. Iri tangazo kandi rivuga ko agomba kuba asubiye gukorera ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda mu gihe hagikorwa iryo perereza.

General Patrick Nyamvumba yavutse tariki 11 Kamena 1967. Yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, imwe muri yo twavuga nko kuyobora Batayo y’Ingabo zirwanira ku butaka, umutwe wa Mechanised ndetse Brigade y’Ingabo zirwanira ku butaka. Iyo mitwe yagiye ayiyobora mu 1995, 1996 no mu 1997.

Hagati y’umwaka w’1998 n’1999, General Patrick Nyamvumba yabaye umuyobozi ukuriye operasiyo n’imyitozo ku rwego rw’icyicaro gikuru cy’ingabo. General Nyamvumba yayoboye ikigo gishinzwe gutegura abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro kuva 2004 kugera 2006.

Indi mirimo yashinzwe harimo kuyobora itsinda ryiga ihurizwa hamwe ry’umutwe umwe w’ Ingabo z’u Rwanda, kuyobora Komite ishinzwe Ingengo y’imari y’Ingabo, ayobora n’umushinga wari ushinzwe kwiga ishyirwaho ry’ Ishuri Rikuru rya Gisirikare. Gen Patrick Nyamvumba yanabaye intumwa ihuza u Rwanda n’urwego rw’ Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’ Umuryango w’Abibumbye (UN), aho yagiye ashingwa kuganira n’izo nzego no gusinya amasezerano y’ubufatanye ahagarariye igihugu cy’u Rwanda.

General Patrick Nyamvumba yarangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Nigeria ndetse yize no mu Ishuri Rikuru rya gisirikare muri Zambia ryitwa Zambia Defence Services Command and Staff College. Nyuma yaho yize mu Ishuri rikuru ry’ingabo ryigisha amahoro muri Afurika y’Epfo muri 2003.

General Patrick Nyamvumba afite ubunararibonye mu bijyanye n’amahugurwa n’inama zitandukanye ku bijyanye n’ivugurura ry’ inzego z’umutekano (Security Sector Reform), amategeko mpuzamahanga agenga Intambara, ibikorwa byo kubungabunga amahoro ndetse n’amahugurwa y’abayobozi bari ku rwego rwo hejuru yagiye abera muri Afurika no muri Amerika.

General Patrick Nyamvumba yari Umuyobozi Mukuru w’ishami rya gisirikare rishinzwe gucunga ibikoresho byose bya Gisirikare, mbere yo gushingwa kuyobora ingabo za Loni n’iz’ Afurika yunze ubumwe mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudani (UNAMID). Yashinzwe kuyobora ingabo za Loni ihuriyeho n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe i Darfur kuva muri Nzeli 2009 kugeza muri Werurwe 2013.

Kuva muri Kamena 2013 yagizwe Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kugeza mu kwezi k’Ugushyingo 2019 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Umutekano, akaba yari amaze amezi hafi atandatu kuri uyu mwanya yakuweho kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2020.

Gen. Patrick Nyamvumba yavanwe ku mirimo ye yo kuba Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu
Itangazo rivuga ko Gen.Patrick Nyamvuba yavanwe ku mirimo ye

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger