Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwari
Paul Kagame yashimiye intwari zitangiye u Rwanda, avuga ko ubwitange bwabo buzakomeza kuzirikanwa, kandi ko ari inshingano za buri wese kugira ngo igihugu gikomeze kujya aho Abanyarwanda bifuza.
Kuri uyu wa gatanu tariki 01 Gashyantare ari umunsi w’Intwari, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati
“Ku ntwari zose z’igihugu cyacu n’abagiharaniye twibuka uyu munsi, ubwitange no kwiyemeza byanyu ntabwo byapfuye ubusa. Ni umukoro wa twese kugira ngo iryo terambere rikomeze mu gihugu tugere aho twifuza, mugire umunsi mwiza.”
Umunsi w’intwari urizihizwa ku nshuro ya 25, mu nsanganyamatsiko igira iti “Dukomeze ubutwari mu cyerekezo twahisemo.”
Intwari z’u Rwanda twibuka kuri uyu munsi zigabanyijemo ibyiciro bitatu: Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Urwego rw’Intwari z’Imanzi ni rwego rurimo intwari zitakiriho. Harimo Ingabo itazwi na Major General Rwigema Fred.
Urwego rw’Intwari z’Imena rurimo umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Michel Rwagasana, Uwiringiyimana Agathe, Félicité Niyitegeka n’Abanyeshuri b’Inyange.
Urwego rw’Intwari z’Ingenzi ruzajyamo intwari zitarashyirwa ahagaragara kuko ubushakashatsi bugikomeza.