AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yifatanyije n’Abayisilamu kuri uyu munsi wa Eid Al- Fitr

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifurije Abayisilamu bose bo mu Rwanda no ku Isi yose, kugira umunsi mwiza usoza Igisibo Gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan (Eid Al Fitr).

Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021, Abayisilamu bo mu bice bitandukanye by’Igihugu bahuriye mu munsi Mukuru wa Eid al-Fitr usoza Igisibo Gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramazan, bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 .

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yagize ati: “Umunsi mwiza wa Eid al-Fitr ku Bayislamu bose mu Rwanda no ku Isi. Tubifurije kugubwa neza mu mahoro n’ibyishimo. Eid Mubarak!”

Eid Al-Fitr ni umunsi ukomeye cyane ku bayoboke b’Idini ya Isilamu, aho ubusanzwe bawukoraho ibikorwa by’ubugiraneza byinshi birimo no gusangirira hamwe ifunguro, abafite ubushobozi bakazirikana abatabufite, ndetse hakabaho n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye.

Muri uyu mwaka wa 2021, abemera Allah bose bizihije uwo munsi bahurira hamwe bitandukanye no mu mwaka washize, ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.

By’umwihariko mu Rwanda, Abayisilamu barenga 500 bahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu isengesho rya Eid al-Fitr risoza igisibo gitagatifu cya Ramadan, ariko uwo muhango wanakozwe mu bindi bice by’Igihugu hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Abayisiramu bashimira Leta y’u Rwanda ikomeje kugaragaza umwihariko mu gufasha Abanyarwanda bose kubona uburenganzira bujyanye n’imyemerere yabo.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko nanone bashimira Imana kuba babashije kwizihiza umunsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadan bateraniye hamwe, bitandukanye n’uko byakozwe mu mwaka ushize aho byabaye ngombwa ko bawizihiriza mu miryango mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo.

Yavuze ko igihe cy’igisibo ari nk’igihe cy’ingando Imana yahaye Abayisilamu ngo bikebuke bisuzume, basenge kandi bakore ibikorwa byo gufashanya no kuremerana.

Polisi y’u Rwanda yakanguriye Abayisiramu bose kwizihiza uwo munsi bubahiriza amabwiriza yo gukumira icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), igira iti: “Twizihize uyu munsi dutekanye twubahiriza n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger