Perezida Kagame yifatanyije n’Abanya-Kigali gukora siporo rusange (Amafoto)
Kuri iki cyumweru, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’ingeri zitandukanye z’abatuye mu mujyi wa Kigali, mu gikorwa cya siporo rusange iba buri kwezi izwi nka Car Free Day.
Ni siporo yabereye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ndetse no mu tundi turere tw’igihugu dutandukanye.
Perezida Kagame yibukije abitabiriye Car Free Day ko gukora siporo bitabereyeho kwishimisha, ko ahubwo bifasha kugira ubuzima bwiza. Perezida Kagame kandi yabasabye gukomeza kurangwa n’umuco wo gukora siporo, kuko ituma bagira ubuzima bwiza butanga umusanzu mu kubaka igihugu.
Umukuru w’igihugu yanabwiye abaturage ko kuba ibindi bihugu byarafashe gahunda yo gushyiraho siporo rusange birebeye ku Rwanda bishimangir ko Abanyarwanda bakora ibintu byiza.