AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abasirikare 16 baminuje mu by’ingabo zirwanira mu kirere

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare bato 16 babarizwa mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere, bahita baba aba ofisiye bato (Junior officers).

Muri aba  basirikare bagizwe bazamuwe mu ntera abasirikare 10 muribo bari bafite ipeti rya kaporali, na batandatu muri bo bari bafite ipeta ribanza mu ngabo ari ryo private.

Aba basirikare  barangije mu ishuri rya  ‘General Sir John Kotelawala Defence University’ muri Sri Lanka, bakaba barize iby’indege za gisirikare ubu bakaba batashye bafite impamabumenyi ya kaminuza bakaba bazitwa ‘Aeronautical Engineers’.

Aba basirikare bakaba bahise bashyirwa n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ku ipeta rya lieutenant.

Umwaka ushize mu kwezi ku Kuboza Umugaba w’Ingabo za RDF zirwanira mu kirere, Maj Gen Charles Karamba na mugenzi we wa Ethiopia, Brig Gen Yilma, batanze impamyabushobozi ku ngabo z’u Rwanda zisaga 50 zasoje amasomo yazo mu by’indege mu Ishuri ry’Ingabo za Ethiopia zirwanira mu kirere (Ethiopian Air Force Academy)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger