AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yavuze uburyo yahuye na Paul Rusesabagina

Kuri iki cyumweru taliki ya 05 Nzeri 2021 mu kiganiro cyatambutse kuri RBA kuri iki Cyumweru, Perezida Paul Kagame yavuze ko mu buzima bwe yahuye na Paul Rusesabagina inshuro imwe gusa.

Yavuze ko hari abamwanditseho ko yahoze ari inshuti ya Rusesabagina akaza kumwihinduka, mu gihe ngo bahuye inshuro imwe rukumbi.

Ati “Nahuye n’uyu mugabo inshuro imwe mu 1994 cyangwa 1995 ubwo yakoraga muri hotel yari aho Serena iri ubu, Hotel des Diplomats, hoteli nto ntekereza yari ifite ibyumba nka 30 cyangwa 35, twagiyeyo kwiyakira ntekereza byari ku bwigenge cyangwa ikindi, muri icyo gihe Minisitiri w’Intebe yari Twagiramungu (Faustin).”

“Ni we wanyeretse uwo muntu kuko twari twagiye kwiyakira, ntabwo nibuka niba yari umuyobozi cyangwa yarakoraga iki, Twagiramungu aramunyereka ati uyu n’iki n’ibindi, ndavuga ngo ok. Ni yo nshuro ya mbere n’iya nyuma nahuye na we.”

Perezida Kagame yavuze ko atigeze avugana na Rusesabagina ukundi, aza gutungurwa n’inkuru zavugaga ko bari inshuti za hafi. Nubwo berekanaga filime Hotel Rwanda, Rusesabagina ngo ntiyari ahari.

Ati “Nyuma hakaza inkuru ngo bari inshuti, yari umuntu we wa hafi nyuma uyu aza kwamamara, Kagame aza kumva abuze amahoro, (…aseka) …”

“Ndetse nubwo bazaga kwerekana bwa mbere filime, ntekereza ko hari ahantu hamwe muri Serena Hotel, nagiyeyo bantumiye ubwo bayerekanaga bwa mbere nari mpari, nicaye iruhande rw’umugabo wanyanditseho izo nkuru, ndumva yaritwaga Terry George, Rusesabagina ntabwo yaje, haje umugore we ndabyibuka.”

Nyuma ngo baje gufata nk’aho Perezida Kagame yashyigikiye ukuri kw’inkuru ziyirimo, mu gihe byari bitandukanye n’ibyo.

Ati “Iyi filime yagombaga kuba irimo ibintu bitarimo ukuri, byaratangajwe, ndavuga ibyo abakoze filime batangaje.”

Perezida Kagame yavuze ko atigeze avugana na Rusesabagina ukundi, aza gutungurwa n’inkuru zavugaga ko bari inshuti za hafi. Nubwo berekanaga filime Hotel Rwanda, Rusesabagina ngo ntiyari ahari.

Perezida Paul Kagame yavuze ko abakomeza guteza urusaku n’igitutu ku rubanza rwa Paul Rusesabagina nta shingiro bafite, ashimangira ko ubutabera bugomba gutangwa.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’itabwa muri yombi rya Rusesabagina, havuzwe byinshi bitandukanye, birimo no kuvuga ko ari ibibazo bwite afitanye na Perezida Kagame.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ibyaha Rusesabagina Paul akurikiranyweho n’inzego z’ubutabera mu Rwanda ntaho bihuriye na filime yagaragayemo.

Yakomeje ati “Rusesabagina ntabwo arimo kuburanishwa kubera filime cyangwa kuba yarakinnye muri filime. Oya, oya, iyo biza kuba ibyo biba byarabaye kera. Ahubwo ibyo ashinjwa ni ukugira uruhare muri iyi mitwe yitwaje intwaro n’iterabwoba, kandi yabigizemo uruhare kuko we ubwe yabyivugiye kenshi mu ruhame, si undi muntu ubimuvugira, abantu baza kwicirwa mu bikorwa by’iyo mitwe, yaba yari umunyamuryango, yaba yari umuyobozi w’umutwe umwe cyangwa yombi.”

Hagiye havugwa byinshi cyane cyane mu itangazamakuru mpuzahamahanga, bamwe bavuga ko Rusesabagina azira filime ‘Hotel Rwanda’ yakinwe igasohoka mu 2004, ivuga ku buzima bw’Abatutsi bari bahungiye muri ‘Hotel de Mille Collines’ Rusesabagina yayoboraga, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi filime igaragaza ko Abatutsi bahungiyemo batabawe na Rusesabagina, nyamara ba nyir’ubwite bagiye bavuga ko atari ubuntu yabagiriraga ahubwo bishyuraga kuba muri iyo hotel yari irinzwe n’Ingabo za Loni zari mu Rwanda, MINUAR.

Paul Rusesabagina, portrayed as a hero in a Hollywood movie about Rwanda’s 1994 genocide, sits inside a courtroom in Kigali, Rwanda February 26, 2021. REUTERS/Clement Uwiringiyimana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger