AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yavuze kuri Tshisekedi wifuza intambara, guhagarika imirwano kwa M23, FDLR n’ibindi

Perezida Paul Kagame, yatangaje ko icyo yifuza ari uko kuri iyi nshuro ibiganiro byamuhuje na mugenzi we wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi, bigizwemo uruhare na Perezida wa Angola, João Lourenço, nk’umuhuza, biganisha ku gisubizo kirambye nyuma y’uko ibyabaye mu bihe byashize bitigeze bitanga umusaruro.

Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa France 24, Marc Perelman, cyabaye gikurikira Inama yabereye i Luanda igamije gushakira umuti urambye umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC.

Yavuze ko yifuza kandi yizeye ko ibiganiro biherutse kuba, byatanga umusaruro. Ati “Ndizeye, ni byo ntekereza, ni byo nifuza kubona. Kuganira ni byiza, ariko nubwo bidahagije, bishobora kubakirwaho hakaboneka umusaruro ufatika. Ndatekereza ko ibi biganiro byo muri Angola ari indi ntambwe igana imbere.”

Kuva ibiganiro by’i Luanda byarangira, imirwano ntabwo yigeze ihagarara mu Burasirazuba bwa RDC. Ingabo za Congo zikomeje guhangana n’Umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye.

Guverinoma ya RDC ikomeje gushinja u Rwanda guha ubufasha M23 by’umwihariko muri iyi minsi, aho ivuga ko ariyo mpamvu uyu mutwe wanze guhagarika imirwano.

Perezida Kagame yavuze ko ubusanzwe mu ntambara haba hari impande ebyiri zihanganye ku buryo iyo bahayeho guhagarika imirwano, zose zibihuriraho.

Ati “Ntabwo ari uruhande rumwe. Kuvuga ibyo guhagarika imirwano, bireba impande zirwana. Ntabwo ari M23. Ni impande zirwana, ni M23 n’abo ihanganye na bo.”

Perezida Félix Antoine Tshisekedi aherutse gutangaza ko u Rwanda nirukomeza ibikorwa by’ubushotoranyi ku gihugu cye, yiteguye gushoza intambara.

Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame niba Tshisekedi yaba yarabimubwiye imbonankubone, undi amusubiza ko ntabyo yigeze amubwira.

Yamusubije ati “Ariko nabibonye muri Financial Times ariko icyo ndi kuvuga ni uko ntabona ko byoroshye cyangwa se ngo mpfe gutekereza intambara cyangwa se ngo nyitege. Reka ibyo tubishyire ku ruhande. Impamvu twari muri Angola ni ukureba uko ibitumvikanwaho, bikemurwa mu mahoro aho kuba mu ntambara.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iteka atungurwa n’uburyo mu makimbirane ya RDC, abantu bihutira gushinja u Rwanda kuyagiramo uruhare. Yasubizaga umunyamakuru wari umubajije ku biherutse gutangazwa na Ambasade ya Amerika, ko hari Ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC.

Ati “U Rwanda ruri gushinjwa na Amerika cyangwa se abandi ariko bararuciye bararumira ku bibazo bya FLDR bimaze imyaka irenga 25. Wakwibaza iyo wumva abantu bavuga ibyo bintu, ni nk’aho u Rwanda ari igihugu gishotorana, cyagiye muri Congo gitangiza intambara…Baracecetse ubwo ku butaka bwacu haterwaga ibisasu bikozwe n’Ingabo za RDC, baracecetse ubwo mu Ugushyingo 2019, FDLR yinjiraga mu gihugu cyacu mu majyaruguru.”

“Niba ari ukuvuga ubushotoranyi, ni gute wahitamo kurasa ku mupaka, mu baturage?”

“M23 ntabwo ari Abanyarwanda”

Umukuru w’Igihugu yongeye kugaruka ku Mutwe wa M23, avuga ko udafite inkomoko mu Rwanda, ndetse ko abawugize atari Abanyarwanda bityo ko ntacyo rubashakamo.

Ati “Amateka y’aba bantu, arazwi neza, yaganiriweho hamwe na Perezida Tshisekedi na Guverinoma ya Congo n’abandi. [M23] aba ntabwo ari abantu baturuka mu Rwanda. Ni gute Congo igira iki kibazo cya M23 icy’u Rwanda?”

Yavuze ko ibibazo bya RDC bifite ibintu byinshi bibishamikiyeho, ko gukuramo kimwe ukacyitirira u Rwanda aba ari ukwirengagiza. Yatanze urugero ku Mutwe wa FDLR, kuba Ingabo za RDC zirasa ku butaka bw’u Rwanda, Monusco ifasha FDLR n’ibindi.

Ati “Iki kibazo cyari gihari mu 2013, 2012, none ubu nyuma y’imyaka 10 ishize kiragarutse. Uratekereza ari iki kitagenze neza gitumye kigaruka? Nabaza uwo ariwe wese kumbwira impamvu iki kibazo njye mbona ko cyakemuka byoroshye, kigenda kimara imyaka 10 nyuma kikagaruka.”

“Ugiye kureba, impamvu zimwe zigitera, zariho mu myaka 25 ishize. Kandi Umuryango Mpuzamahanga n’abandi, batanze amafaranga menshi bavuga ko bagiye gukemura iki kibazo kiri muri Congo. None twongeye kucyisangamo mu 2022. Urumva u Rwanda ari ikibazo muri ibyo byose?”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger