Perezida Kagame yavuze kuri Minisitiri mushya w’intebe w’Ubwongereza anagira icyo amwizeza
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimye Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Liz Truss, amwifuriza imirimo myiza anamwizeza ko yiteguye gukomeza gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo Liz Truss yahuye n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, kugira ngo atangire imirimo ye nka Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Liz Truss w’imyaka 47 yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza wa 15 kuva bwatangira kuyoborwa n’Umwamikazi Elizabeth. Ni umugore ugereranywa na Margaret Thatcher nawe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza hagati ya 1979 na 1990.
Ku wa Mbere w’iki Cyumweru nibwo yatorewe gusimbura Boris Johnson weguye muri Nyakanga. Yahigitse Rishi Sunak bari bahanganiye uyu mwanya wo kuyobora ishyaka ry’Aba-Conservateur.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Truss, amwizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’igihugu cye mu rugendo rugamije gushimangira umubano usanzwe.
Ati “Twiteguye gukomeza gushimangira umubano usanzwe hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda kandi nkwifurije imirimo myiza.”
Congratulations @trussliz on your election as Prime Minister of the UK. We look forward to further strengthening the existing close ties between the UK and Rwanda and wish you success.
— Paul Kagame (@PaulKagame) September 6, 2022
Truss agiye ku buyobozi bw’u Bwongereza mu gihe bufitanye n’u Rwanda amasezerano agomba gushyirwamo ingufu mu gihe cya vuba ajyanye n’ibibazo by’abimukira.