AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yavuze ku nyungu u Rwanda rumaze gukura mu gukorana na Arsenal

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umufana ukomeye w’ikipe ya Arsenal  ubwo yari mu kiganiro  n’abitabiriye inama ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe yabereye muri Kigali yakomoje ku bufatanye u Rwanda rufitanye na Arsenal binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.

Perezida Kagame abwira abashoramari bo muri Zimbabwe yatangaje ko u Rwanda nk’igihugu rwamaze gukuramo amafaranga aruta ayo rwashoye.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame mu kubasangiza kubijyanye n’ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal ndetse na PSG, avuga ko amafaranga u Rwanda rwashoye muri iyi kipe yo mu Bwongereza, rwamaze kuyagaruza ndetse rukaba ruri mu nyungu.

”Mu busanzwe ndi umufana wa Arsenal, ndetse kuri ubu turi gukorana neza na PSG, ubu ndi umufana mwiza wa PSG. Ndababwiza ukuri, igihe muzagaruka mufite umwanya uhagije nzabereka imibare mwihere ijisho, ibintu bimeze neza cyane ndetse tumaze kubona arenze ayo twashoye”.

“Ubufatanye dufitanye na Arsenal bwakuruye abantu benshi binjirije igihugu amafaranga menshi aruta ayo twahaye Arsenal. Sindi umucuruzi mwiza cyane ariko hano twabikoze neza.”

Umukuru w’igihugu yanavuze ko abanenga ubwo bufatanye ari abatabisobanukiwe, kuko ku ruhande rw’u Rwanda yatanze umusaruro ufatika.

Ati “Ndakeka ko ababifata nabi ari abatabisobanukiwe, ntabwo ntekereza ko abo bantu baba bazi ibyo bavuga. Niba batekereza ko u Rwanda rwatangiye gupfusha ubusa amafaranga yarwo gutyo gusa, rukayaha abatanayakeneye nk’uko rwo ruyakeneye, aho niho urujijo rwabo rutangirira.”

Yanibikije ko abanenga ibyemezo by’u Rwanda biterwa no kudasobanukirwa atari ubwa mbere bibayeho, kuko byanabaye mu myaka isaga 20 ishize ubwo hubakwaga Hotel Intercontinental yaje kugurwa ikaba Serena Hotel.

Yagize ati “Twibasirwaga impande zose bavuga ngo guverinoma iri gupfusha ubusa amafaranga, ngo bari kubaka hoteli y’inyenyeri eshanu kubera iki? Batekerezaga ko turi ibicucu. Twaracecetse duti ‘nta kibazo wenda nyuma y’imyaka itanu muzasobanukirwa icyo turi gukora.”

Yakomoje kandi ku banenze ubwo bufatanye basaba Guverinoma y’u Bwongereza guhagarikira inkunga u Rwanda, ngo kuko iyikoresha mu bidafitiye igihugu akamaro.

Ati “Ni ukwibeshya, niba umpaye inkunga urashaka ko nyikoresha nte? Kuki ushaka kuntegeka uko nyikoresha? Niba ushobora kumpa miliyoni 50 nkazibyazamo miliyoni 300, ibyo urabinziza kubera iki?.”

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021 muri Convention Center, nibwo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abitabiriye inama ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, aho yashimye ubushake bw’abashoramari bo muri icyo gihugu bwo gushora imari mu Rwanda.

Twabibutsa ko muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Gusa  icyo gihe ntihigeze hatangazwa amafaranga u Rwanda rwishyuye iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, ariko bivugwa ko amasezerano yasinywe yaba afite agaciro ka miliyoni 30$.

Ku wa Gatatu tariki ya 18 Kanama 2021, nibwo RDB yatangaje ko yongereye amasezerano y’imikoranire na Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

RDB ubwo yongeraga aya masezerano yatangaje ko mu mwaka wa mbere u Rwanda rukorana na Arsenal, ubukerarugendo mu Rwanda bwazamutseho 17%, amafaranga yinjiye mu 2019 yiyongereyeho miliyoni 75 z’amadolari ya Amerika ugereranyije n’ayinjiye mu 2018.

Abasura u Rwanda baturutse i Burayi biyongereyeho 22%, mu gihe abaturutse muri UK biyongereyeho 17%.

Ubu bufatanye kandi buzakomeza guteza imbere mupira w’amaguru mu Rwanda, harimo no guhugura abatoza mu byiciro bitandukanye haba mu bagabo n’abagore.

Nyuma y’imikoranire y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal, ubu hiyongereyeho ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa mu gihe cy’imyaka itatu.

Ku wa gatatu tariki 04 Ukuboza 2019 ubwo ikipe ya Paris Saint-Germain yari iri gukina n’ikipe ya Nantes mu mukino wa Shampiyona, nibwo hatangajwe ku mugaragaro ubufatanye hagati y’ikipe ya Paris Saint-Germain ndetse n’u Rwanda.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) Clare Akamanzi, yatangarije ikinyamakuru Le Figaro cyo mu Bufaransa ko bahisemo gukorana na Paris Saint-Germain mu rwego rwo kugaragaza ubwiza bw’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame ubwo aheruka guhura na Arsène Wenger mu Rwanda ubwo yari yitabiriye aho yitabiriye inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yabaye kuri uyu wa Gatandatu, 15 Gicurasi 2021
Arsène Wenger watoje Arsenal imyaka 22, kuri ubu ni Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ni umwe mu bitabiriye inama ya Komite Nyobozi ya CAF yabereye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger