AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yavuze ku nama yahuruje urubyiruko muri KCC rwijejwe amafaranga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku nshuro ya mbere yavuze ku nama yahuruje urubyiruko rurenga ibihumbi bitanu muri Kigali Convention Centre, rwijejwe gucyura akayabo k’amadolari rugataha amara masa.

Umukuru w’Igihugu  ibi yabikomojeho mu biganiro yagiranye n’urubyiruko mu ihuriro ngarukamwaka ryiswe ’MeetThePresident’, avuga ko niba igihugu gifite urubyiruko rushukika bigeze  hariya cyaba gifite ikibazo gikomeye.

Iyo nama yabaye ku wa 25 Kamena 2019 aho byavugwaga ko yateguwe n’Ikigo Wealth Fitness International, aho abiyandikishije bizezwaga gutahana amadolari ya Amerika 197, maze abiganjemo urubyiruko biyandikisha ku bwinshib gusa  bamwe mu bageze KCC, basanga ari ukubanza kwishyura amafaranga, ibintu  byabanje guteza akavuyo imbere ya ya Radisson Blu Hotel.

Ubwo yitsaga ku myitwarire ikwiriye kuranga urubyiruko rw’u Rwanda, yo guhitamo igikwiriye, umukuru w’igihugu yavuze ko  ari ikibazo niba mu Rwanda hari urubyiruko rushobora gushukwa bene ako kageni ku buryo umuntu arubwira ko ashobora kurukiza, maze narwo rukamuyoboka.

“Niba dufite urubyiruko rwumva rutyo, rwirukankira ibintu, umuntu akavuga ati njye nkiza abantu, rukiruka rukajyayo hari ikibazo. Nta gutekereza. Ikibi cyane muri byo ni uko uwo wabashutse ko abakiza, yashaka ko bamukiza kubera ko yabavanyemo amafaranga batari bafite.”

“Niba dufite urubyiruko rumeze rutyo hari ikibazo kinini cyo gukemura. Gusa umuntu utazi n’aho ajya, gushuka abantu akababwira ngo, ni nka ba bandi bazaga bakavuga ngo barakiza, bakiza abantu, indwara, ubukene, bafite ubushobozi bwo kubikiza ariko ugasanga barabikiza abandi ariko bo badashobora kubyikiza ariko abantu bakiruka bakajyayo.”

“Umupolisi yagiye kureba muri hotel aho babikoreye, abona abantu buzuye aho bagera mu bihumbi hanyuma bagiye kureba, basanga hari umuntu wiyandikishije wavuze ko agiye gukora inama y’abantu 500 ariko hari haje ibihumbi bitanu by’abanyarwanda, mwe abana bato.”

“Abonye baje ari benshi ashyira imifuka aho ngo bashyiremo amafaranga, bakayashyiramo , uwayagujije, uwari ufite ayo nta yandi afite aragenda ajya gushyiramo amafaranga.”

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rukwiye kwirinda ibishuko bya hato na hato. Ati “Nk’icyo nticyashoboraga kuba ahantu hatari ikibazo, mubitekerezeho ntimugashukwe gutyo gusa.”

Umukuru w’igihugu yanakomoje kubyazamuwe n’imbuga nkoranyambaga mu cyiswe #KagameFreeKenyans cyaturutse ku itabwa muri yombi ry’abanyakenya bateguye iki gikorwa twagarutseho mu nkuru  avuga ko muri iki gihe imbuga nkoranyambaga zisigaye zarigize abacamanza zagakwiye kureka ubutabera bugakora akazi kabwo.

Indi nkuru wasoma:

Abanya-Kenya batangiye inkubiri bise # KagamefreeKenyans basaba ko ababo bafungiye mu Rwanda barekurwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger