AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yavuze ku mutekano muke wa RDC

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko yaba we cyangwa u Rwanda, nta wagize uruhare mu mutekano muke wugarije Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kuri uyu wa 17 Kamena 2024, Perezida Kagame yasobanuye ko umutekano muke muri RDC ukomoka ku mateka ya kera, afatira urugero ku buryo abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakiriwe na Leta ya Kinshasa mu myaka 30 ishize.

Umukuru w’Igihugu yibukije ko Ingabo z’u Rwanda zagiye gucyura impunzi nyinshi z’Abanyarwanda zari zarahungiye mu Burasirazuba bwa RDC, ariko bake basize bahekuye u Rwanda banga gutaha, barema umutwe witwaje intwaro wa FDLR.

Perezida Kagame yasobanuye ko FDLR yahawe intwaro na Leta ya Congo, ikorana n’imitwe yitwaje intwaro y’Abanye-Congo bahuje ingengabitekerezo ya Jenoside, yifatanya mu gutoteza Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bamwe bahungira mu bihugu by’akarere.

Bitewe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bwa FDLR n’indi mitwe bikorana, hari Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi barenga ibihumbi 100 bahungiye mu Rwanda.

Yagize ati “Ni iyihe mpamvu y’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC? Ntabwo ishobora kuba u Rwanda, ntishobora kuba Paul Kagame. Ntabwo ari twebwe twateye ariya makimbirane. Ntekereza ko abantu bazi inkomoko yayo, u Rwanda si rwo rwaremye kiriya kibazo.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko kwegeka ikibazo cya RDC ku Rwanda, nta gisubizo bishobora gutanga, kuko haba hirengagijwe ukuri ku mpamvu muzi z’ibibazo by’umutekano muke muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ati “Ntekereza ko kwegekanaho ibibazo atari igitekerezo cyiza kubera ko buri wese ku Isi aba abona ko udashaka gukemura ikibazo mu buryo cyakabaye gikemurwamo. Abashaka urwitwazo babikora ku mpamvu zabo bwite, politiki yabo ariko 100% ikibazo kiri mu biganza cy’uri mu nshingano ya Congo. Ntabwo nzi ngo ni nde, bishoboke ko nta muntu ufite inshingano kuri kiriya kibazo.”

Leta ya RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 waremwe n’abo mu miryango y’Abanye-Congo kugira ngo urwanirire uburenganzira bwabo, ariko Perezida Kagame yagaragaje ko ari ikirego kidafite ishingiro.

Yatangaje ko Umuryango w’Abibumbye wohereje mu Burasirazuba bwa RDC ingabo kugira ngo zigarure amahoro n’umutekano, ariko nta musaruro ufatika wagaragaye kuko ubuzima bw’Abanye-Congo bwakomeje kujya mu byago, imitwe ikomoka hanze y’iki gihugu iriyongera.

Ati “Ni yo mpamvu mvuga ko abo hanze mu by’ukuri badakemura ibibazo. Bahamaze imyaka myinshi, bashoyemo amafaranga menshi ariko ikibazo kiri kurushaho kuba kibi. Nta n’ubwo ukwiye gutekereza ko ari ikibazo cy’abo hanze.”

Kugira ngo ikibazo cya Leta ya RDC na M23 gikemuke burundu, i Nairobi muri Kenya na Luanda muri Angola hafashwe imyanzuro isaba impande zihanganye kugana inzira y’imishyikirano, gusa Perezida Kagame yatangaje ko atizera ko ubutegetsi bwa RDC bufite ubushake bwo kugikemura.

Yagize ati “Ikibazo ni uko nta Leta n’imwe y’i Kinshasa yigeze ikemura iki kibazo. Sinzi niba banashaka ko gikemuka. Ntekereza ko ahari mu gihe ikibazo kibabaza abo udakunda, ari yo mpamvu washaka kukireka ngo kigumeho burundu. Ni aho u Rwanda ruzira muri icyo kibazo.”

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC, hashingiwe ku myanzuro ya Nairobi na Luanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger