Perezida Kagame yavuze ku madeni ‘afatwa nk’umutwaro’ Afurika ifitiye u Bushinwa
Mu butumwa Perezida Paul Kagame yatangiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 30 Mata 2019, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya ‘Milken Global Conference’ yiga ku bibazo Isi ifite n’uko byakemurwa, yavuze ko aho kwita ku nguzanyo u Bushinwa buha Afurika ubwazo, hakwiye kurebwa ku cyo zakoreshejwe.
Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’ibihugu bikize bivuga ku ruhare rw’u Bushinwa muri Afurika, ashimangira ko “Afurika ifite ibyo ikeneye n’inyungu zayo ititaye ku buryo washaka kubonamo ibintu.’’
Ati “U Bushinwa ntibwahaye Afurika inguzanyo gusa ahubwo bwarayihanganiye kuko hari ideni ryatanzwe. Ikibazo ni ukureba icyo Afurika yakoresheje iyo nguzanyo.’’
“Kuvuga ko dutewe impungenge no kuremerwa n’amadeni y’u Bushinwa byumvikana ko abari hanze ya Afurika bahangayikiye imibereho myiza y’umugabane kurusha ba nyirawo.’’
“Afurika ifite ibibazo byayo ishaka gukemura ikagira n’ibyo ibona byayigirira akamaro. Ni ubushake bwanyu kubyumva gutyo cyangwa mukabyumva ukundi.”
Iki kiganiro Perezida Kagame yatanzemo ibitekerezo cyayobowe n’Umwanditsi ukomeye muri The New York Times, Nicholas Kristof.
Mu Ukuboza kwa 2018, Amerika yatunze agatoki politiki y’u Bushinwa muri Afurika, ivuga ko ntakindi igamije uretse kuyinyunyuza no kuyibohera mu madeni.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze ko u Rwanda na Afurika muri rusange bafata ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi nk’abafatanyabikorwa n’abashoramari.
Ati “Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikoze ishoramari rikenewe muri Afurika nk’uko byakagombye, ntiyagwa muri uwo mutego cyangwa muri uko guhangana. Afurika ikeneye gukorera hamwe ikiteza imbere. Ikwiye gukora ibishoboka ikagira uruhare ku rwego mpuzamahanga aho kuba aho ibyo bihugu bihanganira,”
Perezida Kagame yanakomoje ku bivugwa ko u Bushinwa burimo kwimakaza ruswa muri Afurika, avuga ko nta muntu ukwiye gushaka impamvu yumvikanisha itangwa rya ruswa, ahubwo ikwiye kurwanywa aho iva ikagera.
Ati “Ibyo ni ukwibeshya. Nta muntu ukwiye kwihanganirwa mu kurwanya ruswa. Igomba kwamaganwa aho yava hose. Ibyo ni byo tumaze igihe tugerageza gukora mu bihugu byacu.”
Muri iki kiganiro ‘Milken Global Conference’ Perezida Kagame yagihuriyemo n’Umuyobozi wa Wilson Center, Jane Harman wabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika; Lord Mandelson wabaye Komiseri ushinzwe Ubucuruzi muri EU na Michael Pillsbury wanditse igitabo “The Hundred-Year Marathon”, kivuga ku ibanga ry’u Bushinwa mu gusimbura Amerika nk’igihugu cy’igihangange ku Isi.
Kuva mu 2015 u Bushinwa bushora hafi miliyari $3 muri Afurika buri mwaka yifashishwa nk’inguzanyo zo gufasha imishinga itandukanye yiganjemo iy’ibikorwa remezo. Mu 2018 u Bushinwa bwemereye Afurika miliyari $60 mu myaka itatu, inguzanyo Perezida Xi yavuze ko igamije “ubufatanye mu ishoramari” hagati y’igihugu cye n’ibya Afurika.