AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yavuze ku ikoranabuhanga rya Pegasus ryumviriza u Rwanda rushinjwa gukoresha avuga n’impamvu rwemerewe gukora inkingo

Guhera ku isaa tanu z’amanwa zo kuri iki Cyumweru tariki ya 5Nzeri 2021, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’Abanyarwanda gitambuka ku kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA aho yafashe umwanya wo gusubiza ibibazo bitandukanye byiganjemo iby’abayurage.

Perezida Kagame ari gusubiza ibibazo by’abanyamakuru ku ngingo zitandukanye aho yavuze kuri Covid-19,ikoranabuhanga rya Pegasus,Rusesabagina n’ibindi.

Perezida Kagame yabajijwe ku ikoranabuhanga rya Pegasus,ibinyamakuru byo mu burengerazuba bw’isi bwashinja u Rwanda ko rukoresha mu gukora ubutasi ku bantu barimo abaperezida n’ibindi byamamare ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutigeze rukoresha iyi application ishyirwa mu matelefoni y’abantu mu rwego rwo gukora ubutasi.

Yagize ati “Ibinyamakuru by’umwihariko ibyo mu burengerazuba bw’isibivuga ibintu byinshi ku Rwanda bitari byo…Twavuga ko byanga u Rwanda kandi tumaze kubimenyera.

Kuri icyo gikoresho cy’ubutasi,naratunguwe numvise izina ry’u Rwanda rishyizwe muri ibyo bintu.Ubutasi bumaze imyaka ingana niyo abantu bamaze ku isi.Icyo gikoresho n’ibindi bikoreshwa hanze.Bikoreshwa na buri wese ku isi.Kuba u Rwanda rwaravuzwe hari impamvu…Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wari utangiye kumera neza ntibyashimisha abantu bazanamo icyo kintu.

Twarabisobanuye ko tudakoresha ibyo bikoresho.U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rukora ubutasi ariko hari uburyo bwinshi byakorwamo,buri wese arabizi nabo badushinja barabizi.

Ntabwo icyo gikoresho[Pegasus]tugifite.Uramutse umbajije ngo “u Rwanda rukora ubutasi?,bazi igisubizo ntabwo bakwiriye kumbaza.Barabukora ndetse n’abantu ku giti cyabo barabukora.Umbajije niba dukoresha icyo gikoresho [Pegasus]igisubizo ni Oya ibyibushye.OYA mu magambo manini.”

Ku byerekeye uruganda ruzakorera inkingo zirimo iza Covid-19 mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko byatekerejweho muri gahunda y’igihugu yo kwihaza mu bintu bitandukanye.

Agaruka ku biganiro byagejeje ku kwemererwa gushinga uru ruganda rukora inkingo za Covid-19 mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko bitari byoroshye, gusa byakunze kubera ubushake n’ubushobozi bw’igihugu, n’uko kiri mu bihugu bike ku Isi byashoboye guhangana n’iki cyorezo kandi rudafite inkingo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger