Perezida Kagame yavuze ku iherezo rya coronavirus
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mata 2020, Perezida Kagame yitabiriye Inama yagutse ya Biro y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Iyi nama yayobowe na Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’imiryango y’ubukungu itandukanye yo ku Mugabane wa Afurika. Yasuzumiwemo ingamba zafashwe mu gukumira Coronavirus muri Afurika, ndetse n’uko uyu mugabane witeguye guhangana n’ingaruka z’ubukungu izatera.
Perezida Kagame yasangije abitabiriye iyi nama ingamba zafashwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu guhangana na Coronavirus.
Ati “Ku wa 25 Werurwe 2020, ba Minisitiri b’Ubuzima n’ab’Ubucuruzi bahuye mu buryo bw’ikoranabuhanga baganira ku ngamba z’ingenzi zo kwirinda ikwirakwira ry’iyi virusi mu Karere kacu.’’
‘‘Twibanze cyane ku kugabanya urujya n’uruza rw’abantu banyura ku mipaka, ariko ubucuruzi bw’ibicuruzwa bwo bugakomeza nta nkomyi. EAC yanatanze laboratwari zimukanwa ku bihugu by’ibinyamuryango zizajya zikoreshwa ku mipaka yagenwe.’’
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo hari ibyakozwe mu Karere ariko hakiri intambwe ikeneye guterwa by’umwihariko mu bijyanye no guhuza ibikorwa bitandukanye no kunoza ubuhahirane.
Ati “Gahunda yo gushaka igisubizo gihuriweho iracyakenewe, kandi izi nshingano zigomba kurenga ibyiza dukora mu bihugu byacu ahubwo tugasangira amakuru no gushaka uburyo ishoramari ryoroshywa mu Karere kose.’’
Iyi nama yabaye mu gihe itangizwa ry’Isoko rusange rya Afurika ryasubitswe kubera Coronavirus yugarije Isi yose. Gutangira ubucuruzi nk’uko biteganywa mu masezerano y’Isoko rusange rya Afurika (ACFTA), byagombaga kuba ku wa 1 Nyakanga 2020. Gutangira ibi bikorwa byafunguriwe mu Nama idasanzwe y’inteko ya AU yabereye i Niamey muri Niger ku wa 7 Nyakanga 2019.
Perezida Kagame yavuze ko “Iki ni igihe gikomeye ku mugabane wacu n’Isi yose. Ntibishoboka kumenya iherezo ry’iki cyorezo no kongera kuzahura ubukungu n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi, inzira iri imbere ishobora kuba ikiri ndende.’’
Yashimiye ubuyobozi bwa Ramaphosa bwashoboye guhuza Biro ya AU n’abandi bakuru b’ibihugu na Guverinoma, haba muri gahunda ya G20 n’andi mahuriro, byatumye haterwa intambwe yo gufasha Afurika kwigenga mu gukoresha amafaranga yayo.
Yakomeje avuga ko “Niyo mpamvu imikoranire ya hafi hagati y’imiryango y’ubukungu na Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe ikomeje kuba iy’ibanze.’’
Yibukije ko nubwo hari inshingano z’ibanze zo guhangana na Coronavirus bikwiye ko habaho no kuzirikana ku itangizwa ry’isoko rusange rya Afurika nyuma yuko iki cyorezo kizaba cyamaze guhashywa.
Ati “Iki kizagarura ibintu mu buryo mu gihe twatangiye kwemerera ishoramari n’ubuzima busanzwe kongera gusubira nk’uko byahoze.’’
Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018 biteganywa ko azahuriza hamwe ibihugu bigize uyu mugabane ku isoko ry’abaturage bagera kuri miliyari 1.3 batuye Afurika n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa miliyari 3400 z’amadolari ya Amerika.
Azazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya.
Intambwe ya mbere ni ugukuraho imisoro ku bicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi mu bihugu bihuriye muri iryo soko rusange.
Ku Mugabane wa Afurika hamaze kuboneka abantu 36 734 banduye Coronavirus, barimo 1570 yahitanye mu gihe abamaze kuyikira bagera ku 12 393.