AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yavuze ko yatunguwe n’imyitwarire ya bimwe mu bihugu mu kibazo cya Congo

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko yatunguwe n’icyemezo cya bimwe mu bihugu cyo guhengamira kuri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko ibi bihugu byahengamiye ku ruhande rwa DRCongo, byirengagije umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke kiri mu Burasirazuba bw’iki Gihugu.

Ibijyanye n’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa DRCongo ni ingingo Perezida Kagame yongeye kugarukaho mu kiganiro yagiranye na NTV yo muri Kenya.

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo cya M23 gifite imizi mu mateka ya kure, ndetse ashimangira ko uyu mutwe ugizwe n’Abanye-Congo aho kuba Abanyarwanda nk’uko Guverinoma ya RDC ibivuga.

Ati “Ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo bifite amateka maremare, abantu bakireba bahereye hejuru ntibajya binjira mu ndiba ngo barebe neza impamvu dufite iki kibazo imbere yacu. Ariko hirya y’imirwano iri kuba, igahitana ubuzima bw’abantu ndetse igasenya na buri kimwe nta cyiza cy’amakimbirane ayo ariyo yose. M23 wumvise ni Abanye-Congo kubera ubukoloni, kugabanya imipaka, ingendo z’abantu n’ibindi byabaye. Ni Abanyarwanda ku bw’umuco n’umurage ariko ni abaturage ba Congo, nta ruhare na ruto mfite muri ibi, byabaye ndetse na mbere y’uko mvuka.”

Yakomeje avuga ko aba barwanyi ba M23 basangiye ikibazo n’abandi Banye-Congo bamaze imyaka myinshi barahungiye mu Rwanda na Uganda.

Ati “Dufite ibihumbi amagana by’abantu nk’impunzi hano mu Rwanda zikomoka mu Burasirazuba bwa Congo bafitanye isano n’uyu mutwe wa M23 uri kurwana kandi hari abandi benshi muri Uganda kurenza abo dufite hano.”

“Iyo abantu bavuga ngo M23 yafatiwe ibihano, ni umutwe w’iterabwoba, mu yandi magambo baba bavuze ko ibihumbi amagana by’abantu dufite hano nabo ari ibyihebe cyangwa baba bari gutanga impamvu bakwiriye kwakwa ubwenegihugu bwabo.”

Perezida Kagame yagaragaje ko hejuru y’izi mpunzi u Rwanda rusanzwe rucumbikiye, rukomeje kwakira n’izindi nyinshi z’Abanye-Congo zikomeje guhunga ubwicanyi zikorerwa bushyigikiwe na Guverinoma y’iki gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger