AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yavuze inyungu yokongera umubare w’abagore mu nzego zifata ibyemezo

Uyu munsi Perezida Paul Kagame atangiza umwaka w’ubucamanza yavuze ko  “kongera umubare w’abagore mu nzego bikwiye kugira icyo bimara mu gukemura ikibazo cy’ihohoterwa, nubwo n’abandi kibareba.”

kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018.ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza wa 2018/2019 . Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda bifuza kubona impunduka mu byaha bigarukwaho kenshi; ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibiyobyabwenge, uburiganya bw’ingeri zose, umutekano mu muhanda, icuruzwa ry’abantu n’ibindi

Yagize ati “Niba hari ibibazo by’umwihariko bireba abakobwa n’abagore, iyo abakobwa n’abagore bagiye mu nzego z’ubuyobozi umubare wiyongereye, bahawe ibikoresho byose bikenewe, mwabikoresheje mugahindura (ibibazo bagenzi banyu bahura nabyo).

Yakomeje avuga ko abagabo badakwiye kumva ko badafite izo nshingano ahubwo bigomba gukorwa mu bufatanye ku mpande zombi. Yasabye abagore gukoresha umwanya n’amahirwe bafite mu gukemura ibyo bibazo. Avuga ko guhohotera bidakwiriye kubaho kandi bidakwiriye kuba ku bantu bamwe, ko igikwiye ari ukubica burundu.

Umubare munini w’abagore ugaragara mu nzego zose ndetse no mu butabera mu rukiko rw’Ikirenga abacamanza b’abagore ni 48% mu zindi nkiko ni 50%, mu bunzi ni 50% , ahandi 61% by’Abadepite b’u Rwanda ni abagore, Guverinoma nshya (ba Minisitiri gusa) abagore ni 58%.

Ikindi cyagarutsweho ni kibazo cya ruswa aho Perezida Kagame yashimye uruhare rw’Abunzi mu gukemura amakimbira, ariko avuga ko ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina na ruswa atari ibyaha bikwiriye ubwunzi hagati y’uwabikoze n’uwabikorewe mbere y’uko habaho guhana icyaha.

Ati “Ndagirango twese dufatanye ikibazo cya ruswa, nubwo abantu bavuga ngo iragabanuka cyangwa ngo ni nkeya, nta na nkeya dukwiriye kwihanganira.”

“Nanone yenda ntiranduka burundu ariko uburyo, ubushake n’umurava byo kuyirwanya bikwiriye guhoraho igihe cyose

Abacamanza mu nteko ishinga amategeko ahabereye umuhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger