Perezida Kagame yavuguruye Guverinoma Nyamvumba agirwa Minisitiri
Ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116 none ku wa 4 Ugushyingo 2019, nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobobozi mu buryo bukurikira:
Aba Minisitiri:
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane -Dr Vincent Biruta
Minisitiri w’bidukikije -Dr Jeanne Dárc Mujawamariya
Minisitiri w’umutekano mu Gihugu – Gen Patrick Nyamvumba
Minisitiri wa Siporo -Aurore Mimosa Munyangaju
Minisitiri w’urubyiruko n’Umuco -Rose Mary Mbabazi
Abanyamabanga ba leta.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco -Edourd Bamporiki
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage -Ignatienne Nyirarukundo
Abanyamabanga bahoraho.
-Umunyabanga uhoraho wa Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango -Assumpta Ingabire
-Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo -Didier Shema Maboko
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage -Samuel Dusengiyumva
Abandi bayobozi.
Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na kaminuza -Dr. Rose Mukankomeje
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye -Tito Rutaremara
Umwe mu bagize Urwego rw’Iguhugu Ngishwanama rw’Inararibonye -Marc Kabandana