Perezida Kagame yatembereje umuyobozi w’ikirenga (Emir) wa Qatar muri pariki y’Akagera(Amafoto)
Kuri uyu wa Mbere taliki ya 22 Mata 2019,Perezida Kagame yatembereje muri Pariki y’Akagera Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.
Uyu muyobozi w’ikirenga wa Qatar yageze mu Rwanda ejo ku Cyumweru taliki ya 21 Mata, yakirwa na Perezida Kagame ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kanombe.
Uruzinduko rw’Umuyobozi w’irenga w’igihugu cya Qatar hano mu Rwanda ruje rukurikira urwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye muri iki gihugu mu Ugushyingo k’umwaka ushize.
Byitezwe ko Emir wa Qatar na Perezida Kagame baganira ku ngingo zitandukanye zifitiye inyungu Qatar n’u Rwanda, ndetse bakanasinyana amasezerano yo gufatanya mu bintu bitandukanye.
Aya masezerano ateganwa gusinywa hagati y’ibi bihugu byombi, ari mu ngeri enye arimo ajyanye n’imikoranire mu rwego rw’umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’uyu muyobozi ari kumwe na Perezida Kagame, basuye Pariki y’Akagera irimo inyamaswa eshanu zikomeye kurusha izindi.
Muri izo nyamaswa eshanu zikomeye muri Pariki y’Akagera harimo Inkura, Intare, Imbogo, Inzovu n’Ingwe. Ingana na kilometero kare 1200.
Amafoto agaragaza aba bombi basuye pariki y’Akagera, yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, agaragaza Perezida Kagame ari kumwe na Emir wa Qatar bitwikiye imitaka bitewe n’akavura kabyukiye mu kirere cy’u Rwanda.
Mu minsi yashize, ubuyobozi bwa Pariki Akagera bwaherukaga gutangaza ko mu mwaka wa 2018, iyi pariki yasuwe na ba mukerarugendo 44,000, icya kabiri cyabo ari abanyarwanda.