AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yateguje “Umusoro” ku nsengero

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko kuba insengero zimwe zifungura ku bwinshi, zijyaho zigamije kunyunyuza imitsi y’abazigana, ateguza kuzisoresha.

Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024, yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo kurahira kw’Abagize Inteko ishingamategeko na Minisitiri w’Intebe.

Hashize iminsi Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, ruri gukora ubugenzuzi bugamije kureba insengero zujuje ibisabwa n’izitabyujuje, inshingano rukora rufatanyije n’inzego z’ibanze.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, ruheruka gutangaza ko mu nsengero zisaga ibihumbi 13 zakorewe ubugenzuzi, nibura 59.3% zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa. Ni ukuvuga ko 59.3% by’ibihumbi 13 bingana n’insengero 7709.

Ugufungwa kw’insengero zitujuje ibisabwa byakomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariho ndetse bigeraho basaba ko umukuru w’Igihugu yagira icyo akora.

Ubwo yagezaga ijambo ku baje gukurikirana umuhango wo kurahira kw’Abadepite bashya ndetse na Minisitiri w’Intebe, Perezida Kagame yavuze ko abantu batagakwiriye gufata umwanya munini batekereza ku gufungwa kw’insengero.

Ati “Imbaraga twari dukwiye kuba dukoresha mu gukemura ibibazo bya buri munsi bitureba, biduha umutekano, bituzamurira ubukungu, bituma umunyarwanda atagira inzara, zose mugiye kuzimarira mu bintu…

Yakomeje ati “Ko twagize ikiganiro ,tukaganira bihagije ndetse bigasa nkaho hafashwe umwanzuro, habaye iki nyuma yaho ku buryo twakongera gusubira ha handi? Ubu hejuru yo kuba umudepite mwumva mufite aho mushingira ku buryo buri umwe yagira ikanisa mu gikari cye?
Ukaba umudepite, ukaba umupasitori, ukagira ikanisa warangiza erega abantu bakishyura n’udafite.”

Perezida Kagame avuga ko insengero zimwe zinyunyuza imitsi y’abakirisitu.

Ati “Ayo makanisa amwe yagiyeho kugira ngo akamure na duke abantu bari bafite bibonere umutungo wabo.”

Perezida Kagame anenga abakoresha ubuhanuzi ahubwo bagamije kuyobya abaturage no kubambura bityo hakwiye kujyaho umusoro.

Ati “Aba bantu bateka umutwe, bakanyuza mu bintu by’amadini, amakanisa ,bakambura abantu ibyabo, umutungo wabo, biraza gutuma dushyiraho umusoro. Umuntu ajye asorera icyo yinjije.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko insengero zagakwiye gukora hakurikije amategeko.

Ati “ Ibitubahirije amategeko ntibikwiriye kubaho. Ibintu by’akajagari ahantu aho ari ho hose, noneho yaba byaba biri mu madini ntabyo nshaka. Nzabirwanya rwose.”

Muri 2018 igenzura nk’iri ryarabaye ndetse icyo gihe insengero zirenga ibihumbi birindwi zirafungwa kuko zitari zujuje ibisabwa ariko icyo gihe hatanzwe imyaka itanu yo kuzuza ibitari byuzuye.

Muri Gicurasi 2024 kandi RGB yongeye kwandikira amatorero iyasaba gutanga amakuru agaragaza aho insengero zayo ziherereye, abayayobora n’amashuri bafite ariko amatorero yose ntiyabishoboye.

Zimwe zaje guhabwa igihe cyo kuzuza ibyo zasabwaga zongera gukomorerwa gukora ariko RGB igaragaza ko yakomeje gukora igenzura kandi ko abayobozi b’amadini n’amatorero bakunze kuganirizwa bagasabwa kujya gukosora ibyagaragaye bivuye mu bugenzuzi.

Perezida Kagame Yasubije Abibwiraga ko Atazi Iby’ inkundura y’ Ifungwa ry’ Insengero

Twitter
WhatsApp
FbMessenger