Perezida Kagame yatangije umushinga wo kubaka inzu zo guturamo mu mushinga wiswe “Bwiza Riverside Homes”
Perezida Kagame yatangije umushinga wiswe ” Bwiza Riverside Homes” watangiye gukorerwa i Karama mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, akaba ari umushinga uganije kubaka inzu ziciriritse zo guturamo mu buryo bunogeye buri wese.
Umukuru w’Igihugu yatangije uyu mushinga ku wa Gatanu, tariki ya 11 Gashyantare 2022. Yari aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame.
Uyu muhango wanitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abayobozi mu nzego za Leta, amabanki, abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abo mu nzego z’abikorera by’umwihariko abo mu bwubatsi.
“Bwiza Riverside Homes” ni umushinga uhuriweho n’Ikigo cy’Abanyamerika kizobereye mu by’Ubwubatsi cya ADHI Corporate Group na Guverinoma y’u Rwanda.
Mu Ugushyingo 2020, ni bwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikigo ADHI Rwanda Ltd, yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga uzakorwa mu byiciro bitanu.
Icyiciro cya mbere cyawo cyaratangiye ndetse inzu zirindwi zamaze kuzura. Ni zo zatangirijweho ku mugaragaro uyu mushinga witezweho guhindura imiturire mu Mujyi wa Kigali.
ADHI Rwanda Ltd ni ishami ry’ikigo cyatangijwe na Soleman Idd, uzobereye mu bijyanye n’ubwubatsi bukoresha ikoranabuhanga rigezweho kandi rihendutse.
Perezida Kagame yavuze ko yamenyanye na Soleman Idd amubwira ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu myubakire ariko amwereka ko akeneye igihe cyo kumenya ibyo akora.
Yagize ati “Ni uko yatangije ubu buryo mu kutwereka igishoboka. Mu gukomeza kumwizera, twageze aho dufite ikintu gifatika twaheraho ngo ikibazo tumaranye igihe gikemuka. Iyi ni intangiriro, haracyari akazi kenshi.’’
Umukuru w’Igihugu yavuze ko hagikenewe guhugurwa abantu, gutunganya ibikoresho n’ibindi bituma iyo mikorere ikomeza.
Ati “Kubona inzu zihendutse, zirambye ndetse zubatswe hakoreshejwe ibikoresho gakondo, ntekereza ko ari kimwe mu bikeneye guhurizwa hamwe.’’
Yijeje uyu mushoramari ko Leta y’u Rwanda izaba umufatanyabikorwa w’imena.
Ati “Intego ni ukwihutisha ibikorwa, nka Guverinoma tuzakora ibishoboka byose twifashishije ubushobozi dufite mu gufasha abaturage bacu kubona inzu ziciriritse, zikenewe na benshi. Uyu munsi twabonye igishoboka, tuzakomeza kukigumaho.’’
“Dufite abafatanyabikorwa benshi bashaka gufasha Leta gutuza abaturage bacu. Ntekereza ko babonye igishoboka muri ubu buryo [bw’imyubakire], muri iyi mikoranire ntekereza ko twagera kuri byinshi.’’
Perezida Kagame yatangije umushinga wa miliyari 100 Frw wo kubaka inzu ziciriritse i Karama mu Karere ka Nyarugenge
Ku Isi hose hakenewe nibura inzu miliyoni 300 bitarenze 2030 mu kugabanya icyuho cy’abazikeneye biganje mu bihugu birimo ibyo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara na Aziya y’Amajyepfo. Ni isoko ryose rifite agaciro ka miliyari 17.000$.
Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze ADHI, Soleman Idd, yavuze ko bashimye kwinjirira mu Rwanda mu gushaka umuti w’icyo kibazo.
Yakomeje ati “Bizakenera kubaka inzu zihendutse, zitekanye kandi zishobora kubonwa na benshi, zitangiza ibidukikije kandi zubatse ku butaka bwiza.’’
Yavuze ko bafite ibisubizo byahangiwe imbere ku Mugabane wa Afurika kandi bikeneye kubyazwa umusaruro.
Ati “Twiteguye gukora kuko Guverinoma y’u Rwanda yagennye ibikenewe byose ngo dukore neza. Turabona ibikorwa, si amagambo. Twabonye ubufasha bw’ibikoresho n’ubujyanama.’’
Umujyi wa Kigali ukomeje kwaguka no kumenyekana mu bwiza bitewe n’isuku iwurangwamo haba mu biwukikije n’inyubako zizamurwa buri munsi.
Binyuze muri uyu mushinga, umwaka wa 2023 uzarangira izigera kuri 245 zimaze kubakwa mu cyiciro cyawo cya mbere.
Nyuma y’ibyiciro bitanu, uzubakwamo inzu 2.270. Ibiciro byazo biri hagati ya miliyoni 16 Frw na miliyoni 35 Frw bitewe n’ingano yazo.
Amafoto ya Igihe