Perezida Kagame yatangaje ko hari ibindi bihugu 2 u Rwanda rwitegura koherezamo ingabo
Perezida wa Repubulia y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko hari ibihugu bibiri u Rwanda ruteganya koherezamo ingabo mu bikorwa byo gushaka no gusigasira amahoro, gusa ntiyigeze atangaza ibyo aribyo.
Magingo aya u Rwanda rufite Ingabo mu bihugu birimo Repubulika ya Centrafrique na Mozambique. Hose zagiye mu butumwa bushingiye ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Mu ijambo ritangiza Inama Nkuru ya 15 y’Umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Kagame yavuze ko hari aho ingabo z’u Rwanda ziri, ziri kwitwara neza ndetse ko hari n’ibindi bihugu zizajyamo vuba.
Ati “ Biragenda neza ugereranyije, ari hano mu gihugu, ari aho dufite abasore n’inkumi, abana banyu, abavandimwe banyu bari muri misiyo hirya no hino, ari Mozambique, ari Repubulika ya Centrafrique, hari n’ahandi nka habiri hagiye kuza.”
“Byose ni ibijyanye n’imyumvire yacu n’imikorere nk’igihugu kandi birimo n’inyungu nyinshi ahubwo ni uko mwinanirwa gusa naho ubundi harimo inyungu nyinshi, z’ubuhahirane, z’imikoranire itandukanye byungukira Abanyarwanda.”
Perezida Kagame yasabye abikorera gushyira ingufu mu kubyaza umusaruro iyo mikoranire, ku buryo bakora ibintu bibyarira inyungu abantu benshi muri rusange aho kwireba.
Ati “Burya inyungu ziboneka kubera ko hari ibyo wagejeje ku bandi. Iyo ari byinshi nibwo wunguka. Abikorera bacu ntimugafate inyungu ntoya ku giti cyawe gusa ibindi by’uko wabitubura cyangwa ukabigeza ku bandi kugira ngo bibungukire nabo, ukagarukira aho.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko imipaka yamaze kwaguka, ko nyuma ya Centrafrique na Mozambique, ejo hashobora kuzaza Benin, umunsi ukurikiyeho hakaboneka amahirwe muri Congo Brazaville gutyo gutyo.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida Kagame yavuze ko Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Centrafrique na Mozambique zikomeje gukora akazi keza, aho nk’ibyihebe byari byarigabije Intara ya Cabo Delgado bimaze guhashywa ku kigero cya 85%.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, Robert Bafakulera, yatangaje ko hari amahirwe menshi Abanyarwanda bamaze gushakisha mu bihugu byoherejwemo Ingabo z’u Rwanda.
Magingo aya, Abanyarwanda binjiye mu bucuruzi muri Centrafrique ku bwinshi, ndetse bari mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.
Barateganya kandi kujya muri Mozambique mu kwezi gutaha gushaka amahirwe y’ishoramari ku buryo batangizayo ubucuruzi.
Ati “Ingabo z’u Rwanda, Abapolisi, izindi nzego zose zagiyeyo zikorana n’Ingabo za Mozambique […] nka 85% [ikibazo] cyarakemutse, 15% uduce duto tw’aba bantu basigaye, bahunze bajya mu bindi bice batari barimo ubu barabakurikirana kugira ngo naho bahasukure neza.”
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya Mozambique “kizatwara igihe” kuko nyuma yo kugarura umutekano, hari no gutegurwa abasirikare baho kugira ngo bazabashe kuwusigasira.
Ati “Haba muri Mozambique, haba Centrafrique dushobora kugirayo igihe bitwara. Mube mubizi, mube mubyiteguye ariko nta n’icyuho bidusigira hano. Hano ntabwo tuhibagirwa niho ha mbere duhera.”
Mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’ibyo bihugu byombi rwoherejemo ingabo harimo no gutanga amahugurwa ku basirikare babyo ku buryo bazasigara bacunze umutekano neza Abanyarwanda batashye.
SRC:Igihe