Perezida Kagame yatangaje guverinoma nshya itarimo Gen. Kabarebe James, Uwacu Julienne na Kaboneka Francis
Nkuko biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukwakira 2018, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuguruye guverinoma itarimo amazina akomeye nka Gen. Kabarebe James, Uwacu Julienne na Kaboneka Francis.
Mu mpinduka zakozwe muri Guverinoma, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yagizwe Dr Sezibera Richard wari Umusenateri; wahawe uyu mwanya asimbuye Louise Mushikiwabo uherutse gutorerwa kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.
Gen. James Kabarebe wari umaze imyaka umunani ari Minisitiri w’Ingabo yasimbuwe kuri uyu mwanya na Maj. Gen. Murasira Albert.
Prof. Shyaka Anastase wari Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Francis Kaboneka wari umaze imyaka ine kuri uyu mwanya.
Muri Guverinoma nshya, hagaragayemo abaminisitiri batandatu bashya, naho Minisiteri yari ishinzwe Ibiza n’Impunzi ihindurirwa izina yitwa ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuguruye Goverinoma mu buryo bukurikira:
Abaminisitiri
1. Bwana Prof. SHYAKA Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
2. Bwana Dr. SEZIBERA Richard, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane
3. Madamu HAKUZIYAREMYE Soraya, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda
4. Madamu INGABIRE Paula, Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo
5. Maj. Gen. MURASIRA Albert, Minisitiri w’Ingabo
6. Madamu NYIRAHABIMANA Solina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
7. Madamu NYIRASAFARI Espérance, Minisitiri w‘Umuco na Siporo
8. Madamu KAMAYIRESE Germaine, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi
9. Madamu UWIZEYE Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika
10. Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
11. Bwana Dr NDAGIJIMANA Uzziel, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
12. Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo
13. Bwana Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije
14. Madamu Dr. MUKESHIMANA Gérardine, Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi
15. Bwana Dr. MUTIMURA Eugene, Minisitiri w‘Uburezi
16. Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko
17. Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta
18. Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
19. Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima
Abanyamabanga ba Leta
1. Madamu Dr. MUKABARAMBA Alvera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage
2. Madamu Dr. UWERA Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi
3. Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko
4. Bwana Dr MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye
5. Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze
6. Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu
7. Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:
1. Gen. KABAREBE James, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Republika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano
2. DCG MUNYUZA Dan: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu
3. CP NAMUHORANYE Felix: Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ibikorwa.
4. DCG MARIZAMUNDA Juvenal: Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi
5. Bwana MUSONI James: Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe
6. CG GASANA Emmanuel: Guverineri w’Intara y’amajyepfo
7. Madamu MUKAZAYIRE Nelly: Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Convention Bureau
8. Bwana MUSABYIMANA Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
9. Madamu IRERE Claudette , Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo
Muri National Intelligence and Security Services (NISS)
10. Col (Rtd) KALIBATA Anaclet: Umuyobozi Mukuru Ushinzwe iperereza ryo hanze y’Igihugu
11. Lieutenant Colonel GATARAYIHA Regis: Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanjira n’Abasohoka mu gihugu
Muri Rwanda Social Security Board (RSSB)
12. Bwana TUSHABE Richard: Umuyobozi Mukuru
13. Bwana RWAKUNDA Christian: Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ishoramari
Muri Rwanda Revenue Authority (RRA)
14. Bwana BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal: Umuyobozi Mukuru
15. Madamu KANYANGEYO Agnes: Umuyobozi Mukuru Wungirije