AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yasubije yemye abashinja u Rwanda kwiba amabuye y’agaciro muri DRCongo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko abashinja u Rwanda kwiba amabuye y’agaciro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batazi Ibyo bavuga kuko u Rwanda rufite amabuye ya rwo Kandi meza.

Ni mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ejo kuwa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2023, aho yabajijwe ibibazo bitandukanye akagenda abisubiza ariko cyane cyane hakiganzsmo ibyerekeranye n’umubano urimo agatotsi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umukuru w’igihugu yavuze ko abashinja u Rwanda kwiba amabuye muri Congo-Kinshasa batazi ukuri kuko ngo no mu Rwanda ahari arimo Koruta ndetse na Zahabu.

Iyi Koruta u Rwanda rufite igiye kuzajya itunganyirizwa byimbitse imbere mu gihugu ndetse ngo uruganda rwamaze kuzura, yakomeje avuga ko hamaze gutangira imirimo y’igerageza ku buryo mu minsi mike ruzatahwa ku mugaragaro.

Uru ruganda rwuzuye rutwaye arenga Miliyoni 20 z’amadolari (20,000,000$) ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni 120 (120t) za Koruta mu kwezi kumwe.

Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rufite Zahabu kuburyo mu rugamba rwo kubohora igihugu hari ubwo abasirikare bazitoraguraga bigendera mu majyaruguru y’igihugu ahazwi nko mu Miyove.

Kugeza ubu mu Rwanda hacukurwa Zahabu mu Miyovu mu turere twa Burera, Gicumbi,Rusizi,Nyamasheke na Karongi.

I Masoro mu gace kahariwe inganda,hari uruganda ruzitunganya ku buryo yoherezwa mu bihugu by’amahanga imeze neza.

Muw’1938 nibwo ikigo cyari gishinzwe ubucukuzu Societe de Mine d’etat du Rwanda-urundi Minete cyavumbuye Zahabu ahazwi nka Masogwe,hanyuma muw’1945 ivumburwa Karenda ndetse muw’1949 ivumburwa i Baradega.

Aha imibare igaragaza ko hagati y’1952 na 1959,muri aka gace ka Karenda ndetse na Baradega hacukurwaga ibiro 397 bya Zahabu kandi ikaba inakomeje kugaragara.

Mu myaka yakurikiyeho ubu bucukuzi bwa Zahabu bwakomeje gukorwa n’ibindi bigo bitandukanye birimo na SOMERWA, raporo yo muri 2020 y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare yerekana ko kuva 2015-2019, u Rwanda rwinjije asaga miliyari imwe na Miliyoni 400 by’amadorali y’Amerika avuye mu mabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga.

Nko mu bihembwe bine byo mu mwaka wa 2015, amabuye y’agaciro yagurishijwe mu mahanga yinjije Miliyoni 149$ (149,000,000),icyo gihe Kandi hagurishijwe Gasegereti,Koruta ,Wofuramu n’ubundi bwoko bw’amabuye butandukanye.

Mu bihe rero bitandukanye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeza gushinja u Rwanda ko nta mabuye y’agaciro rufite ko ahubwo rwiba ay’iki gihugu ariko perezida Kagame akaba yavuze ko abavuga Ibyo batazi neza u Rwanda kuko amabuye y’agaciro menshi arahari mu Rwanda ndetse n’uburyo bwo kuyatunganya akagera ku Isoko yongerewe agaciro na bwo burahari.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko uku kohereza amabuye y’agaciro atunganyije neza aribyo bituma u Rwanda rurushaho kuzamuka neza ku Isoko mu bucuruzi bwayo aho gucuruza ayo rwibye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko ubuyobozi bwayo bukomeza kubihagararaho hamwe n’ababushyigikiye babutiza umurindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger