AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Perezida Kagame Yasubije Abibwiraga ko Atazi Iby’ inkundura y’ Ifungwa ry’ Insengero

Perezida Kagame  yavuze ko iby’ abavuga ko atazi ibibazo byahagurukije abantu benshi bakabyitiranya na Politiki bijyanye n’ ifungwa ry’ insengero abizi neza kandi ko nawe ashyigikiye ko zifungwa maze hagashyirwaho amategeko agenga izo nsengero z’ akajagari harino no kuba bagomba gusorera leta, bitewe nuko hari ababyinjiyemo bagamije gucuza abaturage utwabo.

Ibi umukuru w’ igihugu cy ‘ u Rwanda Paul Kagame yabivue kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’ intebe Dr. Edouard Ngirente n’ izabadepite 80 bahagarariye imitwe ya Politiki mu Rwanda n’ ibindi byiciro batowe mu matora yabaye mu kwezi kwa Nyakanga gushyize.

Perezida Kagame wabanje kwibutsa abadepite abrahiye inshingano zabo ko bagomb gushyira umuturage kwisonga kandi mbere y’ uko bitekerezaho bagomba kubanza gutekereza ku muturage kuko aricyo reta yaharaniye muri iyi myaka 30 ishize, hakaba hiyongereyeho indi myaka itanu yo gukora, imyaka y’ akazi.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’ ifungwa ry’ insengero kimaze iminsi kivugwa hirya no hino mu gihugu, avuga ko abanyarwanda batagomba kurndagizwa n’ abateka mutwe baza babatuburira bakabacuza utwabo bitwaje kubasengera no kubahanurira, akavuga ko mbere y’ uko babahanurira bajye babanza bihanurire.

Yagize ati:” Hari ikindi kintu maze iminsi mbona ngo cy’ amakanisa, Ikintu cy’ amakanisa ni iki ? Imbaraga twagagombye kuba dukoresha twizamura mu bukungu tugiye kuzikoresha tuzimarira mu makanisa? ko nziko twafashe umwanya uhagije wo kubiganira, ubu twagagombye kongera gufata umwanya wo kongera kubigarura koko?  ko muri abadepite urumva mufite aho mushingira muvuga ko buri wese agira ikanisa mu gikari cy’ iwe mu rugo?”

Kagame yakomeje avuga ko zimwe muri izo nsengero zagiyeho kugira ngo zikamure abantu muri duke ati:”Ukumva umuntu arakubwiye ngo nijoro nari ku musozi Imana yambwiye navuganye nayo, agahanurira abantu ibizaba ejo kuri kanaka na naka. Njyewe mpuye nawe ukambwira ibyo ngibyo nakubaza niba utari umusazi, icyakabiri na kubaza ubuhamya, ibyo imana yakuntumyeho nkakubwira ukanyereka igihamya koko ko yakuntumyeho.

Yabwiye aba badepite ati:” Ariko abanyarwanda mwarapfuye ku buryo murindagira bigeze aha? bikabarindagiza igihugu? Ubuse muriho ko mwashize? Niba mushaka kuba abapasiteri muve mubudepite mube abapasiteri, ariko nabwo ibyo mujyamo mugushuka abantu mubahanurira, wowe wabanje ukihanurira wowe ubwawe”.

Ni no kuyobya abantu ariko ubundi ibyo bintu by’ insengero ntibifite amategeko abigenga? mwe abadepite muzashyireho uburyo n’ amategeko agenga ibyo bintu uko bishyirwaho, ibitubahirije amategeko ntibikwiye kubaho, hari abazi ngo simbizi ngo ubwo Perezida ntabizi, ndabizi, noneho niba ari ibyo ntabyo nshaka, niyo byaba mu madini ntakajagari nshaka nzabirwanya rwose.

Kugeza ubu hamaze kubarurwa insengero zirenga 5600 hirya no hino mu gihugu zimaze gufungwa kubera kutuzuza ibisabwa nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rufatanyije na Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu batangije igenzura rigamije kureba uko insengero zihagaze.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger