AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yasubije abavugaga ko u Rwanda rwahaye akayabo k’inkunga African Union

Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko gutanga amadolari angana na miliyoni imwe mu Muryango w’Ubumwe bw’ Afurika (AU) yo gufasha mu guhangangana n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) bidakwiye kubonwa mu buryo bwo kwiyambura ubushobozi, kuko u Rwanda rumaze kwakira arenze inkunga rwatanze.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2020, kibanze ku bikorwa byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 kibasiye isi n’u Rwanda muri rusange.

Ubwo yari abajijwe ku bufasha u Rwanda rwageneye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) angana na miliyoni imwe y’amadolari mu gihe Abanyarwanda batorohewe n’ibibazo by’ubukene batewe na COVID-19, Perezida Kagame yavuze ko muri ibi bihe isi irimo atari igihe cyo kuvuga ngo ndakora iki mu mwanya w’iki, ahubwo ni igihe cyo gushyira hamwe mu buryo bwose bushoboka, mu rwego rwo gutsinsura icyorezo cya COVID-19i ubuzima abantu bari babayemo bugakomeza.

Perezida Kagame yavuze ko inkunga yatanzwe muri AU ifitiye Abanyarwanda akamaro kuko amafaranga u Rwanda rumaze kwakira aruta kure miriyoni imwe y’amadirari u Rwanda rwatanze muri AU.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko icyorezo cya COVID-19 atari cyo cyonyine Abanyarwanda bahuye nac yo, ahubwo ko bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye kandi bakabyitwaramo gitwari, ashimangira ko Abanyarwanda bagomba guhangana nacyo mu buryo bwose bushoboka bishakamo uburyo bwo kukirwanya ndetse byaba na ngombwa bagashakira n’ahandi ariko ubuzima bugakomeza.

Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya COVID-19 kizahindura byinshi haba mu mitekerereze mu mibare ndetse no gushaka kwihutisha ibintu mu buryo byakorwagamo.

Yagize ati: “ Iki cyorezo n’ikintu kiza gisa n’aho gishaka gukangura abantu cyangwa kigasunika abantu gukora ibyo bari basanzwe bakora ariko mu buryo bwihuta.”

Yavuze no ku igenamigambi Abanyarwanda bihaye rizageza muri 2024 aho yashimangiye ko ibizaba ngombwa ko bihindurwa bizahindurwa. Yagize ati “Iyo wihaye inshingano zo gukora hari ibyo ugenda ubona bigomba guhinduka ukabihindura, bityo rero nta nkomyi ihari nta nzitizi abanyarwanda bafite y’ibyo biyemeje gukora.”

Perezida Kagame yavuze ko Inama y’abaminisitiri izaterana vuba igasuzuma uburyo icyorezo cya COVID-19 kimereye abantu. Yagize ati “ Vuba aha tuzareba uko byifashe haba mu cyaro ndetse no mu mijyi turebe ibyo twaba dufunguye duhereye ku mibare duhitemo ibifungurwa n’uburyo bifungurwamo.

Uyu munsi ni uwa 42 u Rwanda rugaragayemo umuntu wa mbere ufite Coronavurus, nyuma yaho agaragariye igihugu cyafashe ingamba zitandukanye zo kurwanya iki cyorezo muri izo ngamba harimo ko abantu baguma mu rugo ariko ibikorwa by’ingenzi birimo ubuvuzi, ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibindi bigakomeza. U Rwanda rumaze kubarura abantu 191 bafite COVID-19 muri bo 88 barakize barasezererwa. Kugeza ubu nta muntu urahitanwa n’iki cyorezo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger