AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yasobanuye ipfundo ry’ibibazo Abanyarwanda bakomeje guhura nabyo muri Uganda

Perezida Kagame ubwo yatangizaga umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, uri kuba ku nshuro ya 16, i Gabiro mu karere ka Gatsibo. Umukuru w’Igihugu yasobanuye neza ipfundo ry’ibibazo Abanyarwanda bakomeje guhura nabyo muri Uganda, yerekana ko bituruka ahanini ku mikoranire hagati y’umutwe ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda RNC na Uganda.

Perezida Kagame yavuze ko yakunze kutavuga cyane ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda, ariko ko agiye ‘kubamenera amabanga’ ku ku muzi w’ikibazo.

Perezida kagame yavuze ko abo mu miryango y’abashimuswe ndetse n’abarekurwa bagahita birukanwa muri Uganda, bavuga ko uwo RNC (umutwe urwanya u Rwanda washinzwe n’uwitwa Kayumba Nyamwasa) isaba gukorana mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda akabyanga ahita ashakirwa ibyaha, ku bufatanye na Uganda bamwe bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo, abandi bakaburirwa irengero.

Perezida Kagame yatanze urugero rw’uwitwa Rene Rutagungira, wahoze ari umusirikare mu Rwanda ariko akaza gusezererwa, wari usanzwe akorera ubucuruzi muri Uganda.

“Abantu ba RNC, bahawe uburenganzira bwo gushaka abayoboke muri Uganda, barabegereye mu myaka nk’ibiri n’gice ishize, abasore baranga, baravuga bati twebwe dufite ibyo dukora bidutunze, ibyo ntabwo tubizi. Abandi bati ok, niba mwanze, ntabwo muzakora mutekanye muri Uganda… Ibi mvuga mbifitiye ibimenyetso ndetse nabiganiriye na perezida wa Uganda.”

Perezida Kagame yavuze ko ibi yabiganiriyeho imbona nkubona na Perezida Museveni wa Uganda ubwe.

yagize ati “ni cyo cyatumye mbivuganaho na Perezida Museveni ubwe, arambwira ati uyu muntu icyo bamufatiye ni uko baje kubona amakuru avuga ko hari umuntu yishe.”

N’ubwo bimeze bitya, nyuma yo kubura ibimenyetso bagiye bamuhindurira ibyaha, ubu noneho ngo hakaba haherutse kuzanwa ibyaha bishya by’uko bamusanganye imbunda.

Perezida Kagame yagarutse ku buryo yagaragarije perezida Museveni uburyo imikoranire ya Uganda na Tribert Ayabatwa Rujugiro itera inkunga y’amafaranga RNC (Rwanda National Congress),bibangamiye u Rwanda, akabanza kumubwira ko uwo mugabo atanamuzi.

Yagize ati “Namubwiye (Perezida Museveni), ko Rujugiro afite Ubucuruzi / Ubushabitsi (business)  muri Uganda, kandi mu byo akora byose, atanga amafaranga yo kuturwanya. Umunsi umwe yarambwiye ngo ntabwo amuzi … mbanza kumwereka ko amuzi”.

“ Rimwe Museveni yambwiye ko atazi Rujugiro, ngomba kumwereka ibimenyetso byerekana ko amuzi, arambwira ngo ikibazo mwebwe Abanyarwanda mukwiye kumenya gutandukanya politiki n’ubucuruzi /Ubushabitsi, ndamubwira nti urakoze.”

Perezida Kagame yerekanye uburyo hari ubwo politiki na Ubucuruzi /Ubushabitsi(business) bidatandukanywa agira ati “Niba umunti ari guha amafaranga umutwe ngo uze guhungabanya umutekano mu gihugu, ndakeka iyo atari business isanzwe. Naramubwiye nti ibi ndabikurekeye ubikemure uko ubyumva, kuko birabera mu gihugu cyawe.”

Tribert Ayabatwa Rujugiro ni Umuherwe w’Umunyarwanda uba hanze, ufite ubucuruzi mu bihugu bitandukanye birimo uruganda rw’itabi rwa Meridian Tobacco Company ruri mu Majyaruguru ya Uganda mu Karere ka Arua.

Perezida Kagame avuga ko muri icyo kiganiro yagiranye na Perezida Museveni, yamubwiye ko ibibazo bigaragara mu mubano hagati y’ibihugu byombi bitagakwiye kuba binabaho kuko yumva ntawe ubyungukiramo, amubaza niba hari ikosa u Rwanda rwakoreye Uganda.

Ati, “Naramubwiye nti Perezida, nagiye ngira ibi bibazo nkubwira, biduteza imbogamizi zitari ngombwa, ariko wenda ibi bintu birimo kuba, niba ufitanye ikibazo natwe, cyangwa hari ikibazo twateje igihugu cyanyu, wambwira icyo kibazo nkagikemura? Ndamubwira nti ndakubwiza ukuri, nta muntu ukeneye iki kibazo, singikeneye, igihugu cyanjye ntikigikeneye, niba ari ikibazo giterwa n’u Rwanda mbwira njye kugishakira umuti.

“Naramubwiye nti bimwe wavuze ko utabizi, ibindi habaka ibisobanuro bitandukanye, ndamubwira nti reka mbigusigire urebe uko ubikemura, twebwe tugomba gushyira ingufu mu byo dukeneye, ari byo iterambere ryacu, guteza imbere abaturage bacu kurushaho.”

Perezida Kagame yashoje yibutsa ko umuntu ashobora gutoteza Abanyarwanda, akaba yanabakorera iyicarubozo ariko ko ari ibidashoboka ngo umunyarwanda apfukamire uwo ari we wese.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe, aho ariho hose, ushobora kumfukamisha. Kuko gupfukama ni amahitamo. Kuri njye ntabwo bishoboka. Ndakeka ko ku gihugu cyacu bidakwiye.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Sezibera Richard, aherutse gusaba Abanyarwanda kutajya muri Uganda kuko umutekano wabo utizewe, ibintu Perezida Kagame yashimangiye muri uyu mwiherero.

Ubushize Umuvugizi wa Leta ya Uganda, Ofwondo Opondo, yahakanye ko nta Banyarwanda bafungiye muri Uganda cyangwa ngo bahohoterwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku ruhande rw’u Rwanda, Ambasaderi Nduhungirehe Olivier, amwoherereza amazina y’Abanyarwanda ahamya ko bafunzwe n’inzego zabafashe.

Kuri ibyo hiyongeraho abandi babarirwa mu majana bagiye birukanwa muri Uganda, u Rwanda rukavuga ko bitagakwiye kuba kuko ibihugu bituranye bikwiye kurangwa no kubana neza.

Abadepite ba Uganda baherutse gusaba Guverinoma y’icyo gihugu gusobanura neza ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi, basubizwa ko Guverinoma ikiri gusesengura neza ibibazo bihari ikazagira icyo itangaza nyuma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger