AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Umutekano

Minisiteri y’Umutekano yaherukaga kuyoborwa na Gen Patrick Nyamvumba, wakuweho na Perezida Paul Kagame ku wa 27 Mata 2020 nyuma y’amezi atanu gusa ayiyobora, kubera amakosa ajyanye n’inshingano ze yari arimo gukorwaho iperereza ubu yabonye umuyobozi mushya.

kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukuboza 2021 itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente  rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w’Umutekano, akaba yitwa Alfred Gasana.

Uyu Alfred Gasana yari Umuyobozi mu Rwego rw’Iperereza n’Umutekano (NISS), akaba asimbuye Gen Nyamvumba wari wararahiriye izi nshingano mu mwaka ushize wa 2020, ariko akaza gukurwa kuri uyu mwanya nyuma y’amezi atandatu yari awumazeho, yahise asubira gukorera ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda.

Ni Minisiteri yasubijweho mu mwaka wa 2019 nyuma y’imyaka itatu yari imaze isheshwe.

Ku wa 4 Ukwakira 2016 ubwo Perezida Kagame yashyiragaho Guverinoma nshya, inshingano n’ububasha bya Minisiteri y’Umutekano byimuriwe muri Ministeri y’Ubutabera.

Mbere yaho iyi Minisiteri yayobowe na Sheikh Musa Fazil Harerimana, ubu ni visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite.

Alfred Gasana abamuzi bavuga ko ari umugabo wicisha bugufi, kandi ugira urugwiro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger