AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu nzego z’umutekano

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashyizeho Abayobozi bashya mu nzego z’umutekano n’Iperereza! Juvenal MARIZAMUNDA wayoboraga urwego rw’Amagereza mu Rwanda (RCS) yagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbuye Gen Albert MURASIRA.

MARIZAMUNDA abaye Minisitiri wa 11 uyoboye Minisiteri y’Ingabo kuva u Rwanda rwabona Ubwigenge mu 1962. Muri izi mpinduka, RCS yahise ihabwa Brig Gen Evariste MURENZI.

Muri aya mavugururua kandi, Lt Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, umwanya yasimbuyeho General Jean Bosco KAZURA nawe wari wasimbuye Gen Patrick NYAMVUMBA mu Ugushyingo 2019.

Lt Gen Mubarakh MUGANGA yari yabaye Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka hafi umunsi umwe n’ukwezi yaherewe inshingano zo kuyobora Ingabo zose, nabwo hari taliki 04/6/2021.

Ingabo zirwanira ku butaka yari ayoboye zahawe Maj Gen Vincent NYAKARUNDI wari usanzwe akuriye iperereza rya Gisirikare, umwanya wahawe Col Francis Regis GATARAYIHA nk’Umuyobozi w’Agateganyo.

Jean Bosco NTIBITURA nawe muri izi mpinduka yahawe kuba Umuyobozi wa NISS. Ku zindi mpinduka zabaye, soma itangazo riri hano hasi:

Twitter
WhatsApp
FbMessenger