Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu mujyi wa Kigali
Uturere tugize Umujyi wa Kigali twahawe abayobozi bashya hakurikijwe amavugurura aheruka kwemezwa, arimo ko utwo turere twambuwe ubuzima gatozi n’inama njyanama, hagamijwe kunoza imiyoborere n’ifatwa ry’ibyemezo rigamije iterambere ry’Umujyi wa Kigali.
Ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, none kuwa 07 gashyantare 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyize mu myanya abayobozi mu mujyi wa kigali ku buryo bukurikira:
Madamu RUGAZA Julian: Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi/ City Manager;
Bwana ASABA KATABARWA Emmanuel: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imyubakire n’Imitunganyirize y’Umujyi/ City Engineer;
-Bwana NIYONGABO Joseph: Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange/ Director General of Corporate Services;
– Madamazela MUHIRWA Marie Solange: Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi/ Chief of Urban Planning;
– Bwana RUBANGUTSANGABO Jean: Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ry’Umujyi/ Urban Economist.
Mu Karere ka Gasabo:
– Madamu UMWALI Pauline: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (District Executive Administrator);
– Bwana MUDAHERANWA Regis: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije (Deputy District Executive Administrator).
Mu Karere ka Kicukiro:
– Madamu UMUTESI Solange: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (District Executive Administrator);
– Bwana RUKEBANUKA Adalbert: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije (Deputy District Executive Administrator).
Mu Karere ka Nyarugenge:
– Bwana NGABONZIZA Emmy: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (District Executive Administrator);
– Madamu NSHUTIRAGUMA Esperance: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije (Deputy District Executive Administrator).