AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 15 Nyakanga 2019 yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15 by’amahanga, bagizwe n’amasura mashya n’abasanzwe muri izi nshingano bahinduriwe ibihugu.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yashyizeho abazahagararira u Rwanda mu bihugu by’amahanga ku buryo bukurikira.

Mu bagizwe ba ambasaderi harimo;

Maj. Gen. Charles Karamba wari Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere yagizwe ambasaderi muri Tanzania, asimbuye Eugene Segore Kayihura wimuriwe muri Afurika y’Epfo.

Vincent Karega wari ambasaderi muri Afurika y’Epfo we yimuriwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Uwihanganye Jean de Dieu wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi, yagizwe ambasaderi muri Singapore.

Rwakazina Marie Chantal wari Meya w’Umujyi wa Kigali yagizwe ambasaderi mu Busuwisi, agiye yo asimbuye Amb. Dr François -Xavier Ngarambe wimuriwe mu Bufaransa, aho azasimbura Amb. Jacques Kabale utahise ahabwa ubundi butumwa.

Gasamagera Wellars wayoboraga ikigo gishinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba Leta, RMI, yagizwe ambasaderi muri Angola, aho azasimbura Alfred Kalisa wimuriwe muri Repubulika y’Abarabu ya Misiri.

Alfred Kalisa yimuriwe muri Repubulika y’Abarabu ya Misiri azasimbura  Sheikh Habimana Saleh, wimuriwe muri ambasade nshya y’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc.

Emmanuel Hategeka wari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, yoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Yasmin Amri Sued wari ushinzwe ibikorwa (Chargé d’affaires) mu butumwa bw’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yoherejwe muri Repubulika ya Korea nka ambasaderi.

Dr Aissa Kirabo Kacyira wakoraga mu ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe imiturire, yoherejwe muri ambasade nshya muri Ghana.

Kimonyo James uheruka gusimbuzwa nka ambasaderi muri Kenya yoherejwe mu Bushinwa, aho azasimbura Lt. Gen Charles Kayonga utahawe ubundi butumwa.

Prosper Higiro yagizwe ambasaderi muri Canada. Uyu yabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye zirimo aho yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko z’Umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (FP-ICGRL).

Biteganywa ko abahawe ubutumwa mu mahanga bazabanza kwemezwa na Sena y’u Rwanda ndetse n’ibihugu basabiwe gukoreramo ubutumwa.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger